Musanze: Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi rusange barasabwa gucana amatara igihe bwije.

Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru burakangurira abashoferi b’imodoka rusange zitwara abantu kujya bibuka gucana amatara y’imodoka mugihe bwije kugirango hirinde ibyaha bikorerw mo mu muyobe. Nimugihe abashoferi bemeza ko hari ubwo hakorerwamo ubujura, cyangwa abagenda bakorakoranaho biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

kwamamaza

Abashoferi b’imodoka rusange zitwara abantu hirya no hino mu ntara y’majyaruguru bahamya ibibibera mu modoka batwara iyo bwije birimo abibana, abasore n’inkumi bagenda bakorakorana n’ibindi.

Umwe yagize ati: “hari ubwo uba wicaranye n’umuntu ntuzi aho ari, ntuzi uwo ariwe, noneho ukumva yagukoze mu mufuka. Nkanjye, hari ubwo natwaye umuntu nuko mugejeje imbere nuko mubwiye ngo nyishyura, ati amafaranga barayatwaye!”

Undi ati: “hari ubwo ubona abasore bashimashima abakobwa bicaranye nabo bitewe n’uko bamenyeranye. Kuko ntabwo wapfa gufata umuntu mutamenyeranye. Twe tureba imbere kugira ngo abaturage mbagezeyo amahoro, rero ntabwo wajya kureba inyuma kandi uri kureba abantu 25 cyangwa 18 bakuri mu maboko. Rero ngo ugiye kureba ibiri inyuma kubera abantu babiri bagiye gukorera icyaha hariya, aho kugira ngo ubuzima bw’abantu 25 cyangwa 18 butakare….”  

Mu bukanguramba buri gukorwa mu gihugu hose, no mu majyaruguru ibi biri mu byibandwaho kugiranago abashoferi bajye bibuka gucana amatara yo mu modoka igihe bwije.

Ibi bikiyongeraho kuba umugenzi amenya ko ari uburenganzira bwe kugira ngo acanwe, hirindwe izo mbogamizi bahura nazo mu rwego rwo kubageza iyo bajya amahoro.

SP Jean Bosco MWISENEZA; umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko byatekerejweho kubera iyo mpamvu.

 Ati: “byatekerejweho kubera ko hari umutekano w’abagenda mu binyabiziga, cyane cyane abagenda mu modoka rusange, abantu bakagenda bakorakora ku bandi atamureba mu maso ndetse n’abajura bitwikira umwijima bakira abagenzi.”

“niyo mpamvu twabwiraga abashoferi n’abagenzi kugira ngo abagenzi, mbere na mbere bagomba kumva ko  ari inyungu zabo cyane. ibyo byose bikorwa kuba byatekerejwe ni umutekano wabo.”

Ku rundi ruhande, abashoferi batwara imodoka rusange bavuga ko bizakemura ibyo bibazo birimo iby’byabagenda bakoranaho.

Umwe yagize ati: “ ariko ibintu Polisi itubwiye ni byiza, kugenda ducanye amatara guhera saa kumi n’ebyiri, nta kibazo kirimo.”

Polisi y’u Rwanda kandi inagaragaza ko hari abagenzi bagaragaje imbogamizi bahurira nazo mu modoka rusange kubera ko  zigenda zazimishe amatara yo mu modoka imbere.

Abagenzi banagaragaje andi makosa akorwa n’abashoferi batwara imidoka zijya muri line zitandukanye zirimo kinigi, Vunga ndetse n’ahandi.

Ayo makosa arimo kwishiriraho ibindi biciro, kwanga gukoresha ikarita ya tap and go, ahubwo bakayafata mu ntoki. Hari kandi abatwarana abagenzi n’imizigo ndetse n’ibindi…. Gusa  Polisi ivuga ko iri kubishakira igisubizo kirambye.

@Emmanuel BIZIMANA/ isango Star - Musanze

 Aug 10, 2023 - 13:31