
Musanze: Abarerera mu rwunge rw'amashuli rwa Birira barinubira amafunguro ahabwa abana
Jan 23, 2025 - 17:13
Hari ababyeyi bafite abana biga ku rwunge rw' amashuri rwa Birira binubira ko abana babo bagaburiwa amafunguro yabanje gukoreshwa urugendo rurerure kandi yikorewe ku mutwe mu ndobo za parasitike. Ubuyobozi bw'umurenge wa Kimonyi, iri shuri ribarizwamo, buvuga ko ari ikibazo giteye impungenge ariko kiri gushakirwa igisubizo.
kwamamaza
Mu masaha y'isaa sita n'igice zishyira saa saba, ku wa gatatu, ku ya 22 Mutarama (01) 2025, nibwo umunyamakuru wa Isango Star yageraga kuri iki kigo, abona abarimo abacunga umutekano n'abakora amasuku bo mu rwunge rw'amashuli rwa Birira iherereye mu murenge wa Kimonyi bikoreye indobo zishyushye za palasitike zirimo ibiryo. Ibi biryo bari babishyiriye abana biga ku ishuri ribashamikiyeho ariko ritabegereye.
Umwe mubari babyikoreye, yavuze ko "twebwe imbogamizi tuba dufite ni ukujyanira abana ibyo kurya ubyikoreye mu muhanda, biba bigayitse cyane."

Abanyebyi barerera kuri iryo shuli bavuga binubira ndetse bakanaterwa impungenge nayo mafunguro agaburirwa abana babo kuko aba yabanje kunyuzwa aho batazi.
Umwe mu babyeyi yagize ati:" ashobora kwikorera ibiryo nko muri abo bana harimo abo adashakamo, kuko nko muri aba bakozi abana baba babazi, ubwo akaba yaguhumanyiriza umwana."
Undi ati:" ubundi twe tucyiga twari tuzi ko ibiryo bigiye muri palasitike bishyushye ari bibi. Uretse ko ku mbogamizi zanjye, ni gute baca palasitike bakayihamo abana ibiryo?! Kubwanjye, ntabwo ibiryo bituruka hepfo byagakwiye guhabwa abana aya masaha. Birabangamye kuko ntabwo byazajya biva hepfo ngo ni uko byatekewe hamwe nuko aba ruguru babibone aya masaha kuko barya ari uko abo hepfo barangije."
"Gufata ibiryo ukabikorana urugendo rwa metero zingahe, rwose biragayitse. Ababa babijyanye, aho baba babicisha ko nta bandi bantu baba bari kumwe nabo, umugani ari uragirirwa nabi, yagirirwa nabi."
Basaba ko aho abo banyeshuli bigira hashyirwa igikoni cyangwa bakigishirizwa aho batekera. Uretse n'ubuziranenge bashidikanyaho, ababyeyi babo bagaragaza ko hari ubwo imvura igwa nayo mafunguro ntabagereho.
Umwe ati:" bakubaka ibikoni bigezweho nk'ibyubatswe aha nuko ntibajye bagenda bikoreye ibiryo mu muhanda."
Undi ati:" ku bwanjye, kuko ari ishami rimwe, bazafata ibya gardienne yo hepfo bakayibiharira noneho na gardienne y'inaha bakajya bayitekera. Iyo imvura iguye bari hepfo ni ugutegereza! Yahita saa cyenda, yahita saa munani, nibwo babibona kuko barya ari uko ihise."

NYONSENGA Evariste; umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu kigo cya Birira, avuga byatewe n'ubucucike bw'abana bwatumye bashaka aho bajya gucimbikisha abandi banyeshuri. Gusa ibyo kubagemurira ibiryo mu ndobo za palastike, abihakanira kure.
Ati:" kubera ubwinshi dufite muri gardienne ( amashuli y'inshuke), aho usanga dufite abana 331 bigira mu byumba bibiri ariko tukaba dufite umugiraneza wadutije icyumba cy'ishuli, nanone dushyiramo abana 65. Noneho kuko tutabona mivero yo kujyanayo...hoya, ubundi ibiryo tubijyana mu ntuza, palasitike zaraciwe, ntabwo zikibaho. Dufite indobo z'ibyuma, ninazo abandi bariramo. Ntabwo rero twavuga ko twabijyana muri palasitike kandi zaraciwe."
Icyakora, KABERA Canisius; umuyobozi w'umurenge wa Kimonyi iri shuri rihereyemo, avuga ko nabo iki kibazo cyibateye impungenge ariko bari kugishakinira igisubizo ku bufatanye n'izindi nzego.
Ati:" natwe tubona hari impungenge, gutwara ibiryo ushyiriye abana aho barimo kwiga. Muri urwo rugendo hari uwanyerera akabimena, n'ubuziranenge muri rusange uba utabwizeye."
Kuba abana barya amafunguro yabanje gukora urugendo rurerure mu ndobo za palasike, hari abavuga ko bahangayikishwa nuko ashobora guhumanywa. Nimugihe abandi bavuga ko batewe impungenge n'ubuziranenge byayo, nubwo ngo hari ubwo imvura igwa bakabura aho babinyuza.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star Kimonyi_ Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


