Musanze: Abanyeshuli 20 bakurikiranweyo gukopera ikizamini cya Leta.

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mur’aka karere bwemeza ko abanyeshuli 20 bakurikiranweho gukopera ikizamini cya leta nyuma yo kugifatanwa muri gurupe ya WhatsApp. Abo banyeshuli bafashwe igihe hirya no hino mu gihugu hakorwaga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisimbuye n’icyiciro rusange.

kwamamaza

Abanyeshuli bafashwe bakopera ikizamini gisoza amashuli yisumbuye ni abakoreraga mu karere ka Musanze, kuri site y’ibizamini yo ku ishuli rya Islamique de Ruhengeri [ESIR], ishuri riherereye mu murenge wa Muhoza.

Umwe muri bo yafatanwe ikizamini cy’ubukungu ari kugiporera muri Groupe ya whatsapp ahuriyemo n’abandi, bivugwa ko bari bahuje uwo mugambi, nk’uko byemezwa na Alice Umutoni; Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mur’aka karere.

Yagize ati: “yafatanwe bimwe mu bibazo n’ibisubizo by’ibizamini bari barimo gukora, abifatanwa muri locale kuko ni nawe urimo kubazwa kugira ngo atangaze ayo makuru ku nzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana kugira ngo zimenye mbese uwo mukandida ibyo bisubizo yarafite yabivanye hehe? natwe turategereje.”

“ Icyo dusaba abanyeshuli ni ukwiga bashyizeho umwete, bagategura ibizamini byabo neza, nta gutekereza/gutegereza ko bakopera. Bakabitegura nyine kugira ngo bazatsinde babone dipolome bakoreye.”

Nibizi Emmanue; Umuyobozi wa site  irigukorerwamo ibizamini yo kuri Ecole Secondaire  Islamique De Ruhengeri, yemeza ko umunyeshuri wafatanwe ikizamini ari umukandida wigenga, ndetse ko mu bugenzuzi bakoraga basanze bamusanganye ibibazo by’ikizamini n’ibisubizo byabyo.

Yagize ati: “byari biri muri telefoni ye ngendanwa! Twabimenye muri bwa bugenzuzi dusanzwe dukora kuko dukurikirana umunsi ku munsi kugira ngo turebe imigendekere myiza y’ikizamini, igihe cyose tubonye ikintu kidasanzwe tuba twumva twagitangaza hanyuma ababishinzwe bakagira icyo babikoraho.”

SP Jean Bosco Mwiseneza; umuvugizi wa pilice y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko uwafatanwe ibisubizo by’ibizamini  yatawe muri yombi agashikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha.

Anavuga ko iperereza rigikomeje ku bandi 19 bari bahuriye muri iyo groupe ya Whatsapp yanyujijwemo ikizamini.

Ati: “nibyo koko yafashwe ari kuri station ya Muhoza, ari mu maboko ya RIB. Iperereza riracyakorwa nia hari ibindi bigaragara. Gusa iyo umuntu afashwe, agafatirwa mu kintu runaka, hakorwa iperereza ku buryo bwagutse ku buryo niba hari n’abandi babigizemo uruhare bafatwa. Nabo bagomba gukurikiranwa bakabazwa. Urwego rw’ubugenzacyaha nirwo rufite uregwa wafatiwe muri icyo gikorwa, iperereza riracyakomeje.”

Uwafashwe akopera nyirizina, kuva yafatwa ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ndetse kuva ubwo ntiyigeze asubira gukora ibizamini nk’uko ahandi birikugenda.

Nimugihe abandi 19 bahuriye muri groupe ya whatsapp yanyujijwemo ikizamini n’ibisubizo, bo bakurikiranwa bataha.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star-Musanze

 Aug 3, 2023 - 16:56