Musanze: Abahinzi barasabwa guhinga babungabunga ibidukikije nk’ibyabarinda ingaruka bahur nazo.

Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba barasabwa guhinga banabungabunga ibidukikishe kuko aribyo bituma ubutaka bugumana ubuziranenge. Abahinzi bo muri ibyo bice biherutse no gushegeshwa n’ibiza bemeza ko kuba ibiza birikugenda bifata intera harimo n’uruhare rw’abatabungabunga ibidukikije.

kwamamaza

Benshi mu batuye mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Iburengerazuba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse niwo murimo wabo wa buri munsi ari nayo nkingi ya mwamba mu bukungu bwabo.

Icyakora abahinzi bamwe babona ko bwatangiye gusubira inyuma bitewe n’imihandagurikire y’ikirere, gusharira k’ubutaka, ndetse n’ibindi birimo no kwibasirwa n’ibiza ko mur’aka gace.

Umuhinzi umwe yagize ati: “urabona hepfo imirima yagiye, ibiti nabyo biri kumanuka biri kwikubita buri kanya!”

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu ubukungu bwo muri aka gace basa n’ababibonye kare. Andrew RUCYAHANA Mpuwe; umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kararere ka Musanze, akangurira abahinzi kubukora kinyamwuga nk’ umurimo utuze benshi, banakarinda imirima yabo guhungabana babungabunga ibidukikije kubera imiterere y’aka gace ifatwa nk’ikibazo.

Yagize ati: “icya mbere ni ugukora kinyamwuga. Icya kabiri ni ukugaragaza ko muri ibi bice byacu, cyane cyane bifite imisozi dufite ikibazo gikomeye cyane cy’amazi atwangiriza, Ibiza biza(…)tugomba guhinga kuburyo imirima yacu tuyirinda guhungabana. Tukaba twashyiramo ibirwanyasuri, tugashyiramo ibiti aho bishoboka, tugatera ubwatsi bufata ubutaka….”

Abatuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bumva ikibazo cy’ibiza bidasabye ubundi buhamya kuko kubeza ubu abenshi ntibarashobora kwikura mu bihombo byabateye.

MUKESHIMANA Esperance; Uhinga ibireti mu murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu,  ni umwe mu bahuye n’ibyo bihombo. Yabwiye Isango Star ko abahinzi badasobanukiwe bagira uruhare mu kwitegurira ibiza, akenshi bitewe no kutamenya ibyahishwe abahinzi bato, bigahishurirwa abahinzi bakuru.

Ati: “barahari mu bahinga ibirayi bakongera bagahita basubizamo ibindi, bagashyiramo nk’inshuro eshatu. Urumva biba bisaba ngo ubwo butaka bukore rotation busimburanya ibihingwa.”

“rero na bariya batoya babwiwe ubwiza bwo kubungabunga ibidukikije, amahugurwa akajya abageraho….”

NZABARINDA Isaac; umuhinzi w’ibirayi wo mu murenge wa Kinigi akaba n’umutuzi wabyo, nawe yunze murye, ati: “umuhinzi abigiramo uruhare, ariko cyane cyane ku makuru make. Noneho kubera yuko nta makuru afite yo kubungabunga no gusigasira ibidukikije nagenda kuko yaterejwe, byose arabirimbagura abikubite hariya noneho imvura ningwa izabirindimura.”

Iruhande rw’ibyo, abahagarariye abahinzi bato, imiryango itegamiye kuri leta n’amakoperative akora ubuhinzi mu Rwanda 20 bahuriye mu karere ka Musanze kugira ngo bagaragarizwe ubushakashatsi kubyerekeranye n’ubutaka nk’igisubizo mu kurinda ubutaka bushingiyeho ubukungu kamere bwabo.

MUYOBOKE Rachel; umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kuvugira abahinzi bato [APPE EASFF Rwanda], avuga ko uko abahinzi batabungabunze ibidukikije ari nako ubutaka bukomeza kugenda bwangirika.

Asaba abari bahagariraiye abahinzi bato kujya kubasangiza ubwo bumenyi, ati: “twasanze ko iyo tutabungabunze ibidukikije ni nako ubutaka bwacu bukomeza kugenda bwangirika uko umwaka utashye umusaruro ukagenda ugabanyuka. Niyo mpamvu rero dukwiriye kwita cyane kubidukikije kuruta uko twakwita kubyo duhinga.”

Hirya no hino mu gihugu, abakora ubuhinzi nk’umurimo wabo wa buri munsi, hari aho bagaragaza ko umusaruro wagabanyutse, akenshi bitewe nuko ubutaka bwakayutse, ahandi bugatembanwa n’ibiza, kuburyo uretse n’abahingira amasoko inyungu yagabanyutse mu buryo bugaragagara.

Uretse ibi kandi, hari n’ahahoze hera ariko ubu basarurira mu cyibo, bitewe n’imihindagurikire y’ibihe yanagize ingaruka kubutaka.

Ubu abahinzi bose barasabwa guhinga kinyamwuga kugira ngo birinde kwitegurira ibiza by’ahazaza, kuko byamaze kugaragara ko hari aho nabo babigiramo uruhare.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –Musanze.

 Jul 14, 2023 - 06:49