
Musanze: Abafite abiciwe mu mashyamba y'ibirunga ntibababone barasaba ko hashyirwa ikimenyetso
Apr 8, 2025 - 09:01
Mu gutangira icyumweru n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Musanze abarokotse bafite ababo biciwe mu ishyamba ry’ibirunga bakaribwa n’inyamaswa barasaba ko hashyirwa ikimenyetso kuko bashengurwa no kutagira aho babibukira.
kwamamaza
Mugihe u Rwanda n’inshuti zarwo rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside y’akorewe Abatutsi mu Rwanda, n'aha mu ntara y'Amajyaruguru y’igihugu mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi bibukaga, abari kuri ubu butaka mbere ya 90 bavuga ko Jenoside yageragerejwe aha mbere kandi igakoranwa ubugome bukabije.

Kandinga Martha, nyuma yo kuva ahatangirijwe igihe cyo kwibuka asubira murugo agasobanurira abana n’abazukuru amateka yuko umufasha we n’abandi bari kumwe biciwe mu mashyamba ry’ibirunga bagasubira inyuma kubashaka ariko ntibababone.
Nubwo hari abatarabonye imibiri nyamara bazi aho biciwe bakaba batekereza ko bariwe n’inyamaswa barasaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka cyangwa amazina kugira ngo nabo bajye bagira aho bajya kubibukira.

Rusisiro Festo, Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze, avuga ko bari kubivuganaho na RDB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo barebe ko aha hiciwe Abatutsi mu mashyamba hashyirwa ibimenyetso kandi ngo hari icyizere.
Ati "twabivuganye na RDB ndetse turi kuvugana n'akarere, turabizi neza mu birunga hari imibiri yacu tutarabona y'abantu biciwe mu birunga ndetse n'abahungaga bakicirwamo hari imibiri tutarabona ariko turacyavugana n'akarere na RDB turebe nubwo iyo mibiri tutarayibona ariko hakaba hajya ikimenyetso ku buryo n'abanyamahanga bajya bahagera bakabona impamvu y'icyo kimenyetso".
Kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abo mu Kinigi mu karere ka Musanze basabwe gukomera kandi bakanyomoza abagoreka amateka y’u Rwanda nkuko byagarutsweho n’umushyitsi mukuru Senateri Nyinawamwiza Laetitia .
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


