Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasezeweho bwanyuma (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane, nibwo habaye umuhango wa nyuma wo guherekeza mu cyubahiro uwari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Mukuralinda Alain witabye Imana tariki ya 4/4/2025 azize uburwayi.

kwamamaza

Muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, niho habereye Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda. Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’umuryango wa Mukuralinda mu misa yo kumusabira umugisha no kumuherekeza bwa nyuma. Barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo n'Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wayoboye igitambo cya Misa yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”

Cardinal Kambanda yakomeje avuga ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y'uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.

Ati “Yitangiraga abato n'abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w'uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z'abana bakiri bato.”

Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.

Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n'Isi yose ikimukeneye’. Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n'ubutwari no gukunda Igihugu.

Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana ku wa 4 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, afite imyaka 55 y’amavuko.

Nyakwigendera Alain Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko. Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.

 Apr 10, 2025 - 13:36