Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilam gukomeza kubaha Imana no kubaha amategeko yayo bagakunda igihugu

Kuri uyu wa 5, Abayisilamu bahuriye mu bice bitandukanye by’igihugu bizihiza umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, aho bibuka uko Ibrahim yari agiye kutamba umwana we Ismail, Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.

kwamamaza

Uyu munsi benshi bakunda kwita ’Ilayidi’, ni umunsi Abayisilamu ku isi hose bizihiza umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, aho bibuka uko Ibrahim yari agiye kutamba umwana we Ismail, Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.

Ku rwego rw’igihugu ababarizwa mu bihumbi bateraniye mu isengesho ryatangiye isaa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

Sheikh Musa Sindayigaya, Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu bose kurushaho kubaha Imana no kubaha amategeko yayo, ariko banazirikana gukunda igihugu no gufatanya n’ubuyobozi guharanira iterambere ryacyo.

Nyuma y’isengesho rusange Abaryitabiriye bavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo n’umunezero kandi ko batawisangiza ahubwo ko ku babishoboye, ibitambo byatanzwe bagiye kubisangira n’abavandimwe abaturanyi batarobanuye.

Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi. Ni igikorwa gikorerwa mu Rwanda hose aho hateganyijwe kubagwa inka zigera kuri 300 nk’igitambo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 6, 2025 - 08:37