Mu Rwanda abiyahura bakomeje kuba benshi, Abanyarwanda bo ntibavuga rumwe kuri iki kibazo

Mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko umubare w’abiyahura mu Rwanda ugenda wiyongera, abanyarwanda ntibavuga rumwe k’umuntu ufata icyemezo cyo kwiyahura, bamwe bavuga ko biri guterwa n’ibibazo byinshi, abandi bakavuga ko ikibazo uko cyaba kigoye kose bitagatumye umuntu yiyambura ubuzima.

kwamamaza

Muri ibi bihe, biragoye kumara iminsi ibiri mu bitangazamakuru hatavuzwe inkuru y’umuntu wapfuye bikekwa ko yiyahuye, ndetse na raporo z’inzego z’ubuzima zikagaragaza ko ari ikibazo gikomeza gukura umwaka ku wundi.

Ibi byatumye Isango Star iganira na bamwe mu banyarwanda bavuga ko nabo ubwabo hari ubwo ibibazo bibabana uruhuri, bagatekereza ko inzira nziza yo kubicika ari ukwiyahura.

Umwe ati "najyaga ntekereza ukuntu mbayeho n'ubupfubyi ndimo ari njye na mukecuru wanjye n'umwana wanjye twenyine, ari njyewe ushakisha nkabamenya mbona ubuzima bwanjye buranshanze mbona kubaho birutwa no kwiyahura".   

N’ubwo hari ababitekereze uko, ku rundi ruhande hari abanenga umuntu urengwa n’ikibazo agahitamo kwiyambura ubuzima.

Umwe ati "baba bagomba kwihanganira ubuzima bagezemo kuko byanze bikunze ntabwo bihora gutyo, hari igihe ubwo buzima bubi cyangwa icyo kibazo uhuye nacyo ukivamo utarinze kwiyambura ubuzima". 

Undi ati "njye mbona baba barozwe kuko umuntu muzima utekereza ntiwajya kwiyahura, nta kintu cyatuma niyahura.

Chantal Mudahogora, inzobere mu mitekerereze ya muntu, avuga ko agahinda gakabije ari imwe mu mpamvu zituma abiyahura baba benshi, agatanga inama kutirengagiza umuntu utangiye kugaragaza ibimenyetso biganisha kwiyahura.

Ati "nta muntu ubyuka mu gitondo avuge ngo njyiye kwiyahura aba amaze igihe n'ubundi afite ikibazo cyaba icy'agahinda gakabije iyo utabivuje ugenda urushaho kuremba, ibindi bimenyetso bibanza gutangira ni ukubanza kwiyigizayo, agahunga abantu nawe akigunga noneho hakazamo kwiheba no kwiyanga iyo ageze kuri icyo kigero ahita atangira gutekereza kwiyambura ubuzima".

Akomeza agira ati "Hari abantu bagenda bagaragaza ibimenyetso ariko mu buryo buhishe utamenya, hari ukuntu babikora mubwenge ntabivuge abitomoye, akabwira nka mugenzi we ati njyewe nsigaye numva n'ubuzima nta nicyo bumariye, ayo magambo nta narimwe tujya tuyafata nkaho ari ibisanzwe, ugomba guhita umuganiriza, hari ubwo utangira kubona arimo agwisha utuntu, kugurisha ibintu by'agaciro yaratunze mbese yumva ko ibintu nta gaciro bigifite, abaturage baracyakeneye guhugurwa n'ubukangurambaga".         

Ikigo cy’u Rwanda gishizwe ubuzima RBC kigaragaza ko abantu biyahura bari hejuru y’imyaka 20 kuzamura bakomeje kwiyongera aho mu mwaka wa 2020 bari 1,286 mu gihe muri 2023 bari bageze kuri 2,311 ni ukuvuga hafi ubwikube kabiri.

Ni mu gihe ishami ry’umuryango ryita ku buzima OMS rigaragaza ko kwiyahura biza ku mwanya wa gatatu mu mpamvu zitera urupfu, bikaba byiganje mu bari hagati y’imyaka 15 na 29, aho abarenga 720,000 ku isi bapfa bazize kwiyahura.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Sep 26, 2024 - 07:56