Mu mitangire y'amasoko ya leta haracyagaragaramo ibyuho - Ubusesenguzi

Kuri uyu wa Kabiri umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) wamuritse ibyavuye mu busesenguzi bwakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku ngengo y’imari y’umwaka 2022/2023, iyi raporo igaragaza ko mu mitangire y’amasoko ya leta harimo icyuho kandi kigenda kiyongera buri mwaka mu gihe mu zindi nzego ho bigenda neza ugereranyije n’imyaka yabanje.

kwamamaza

Kuva mu mwaka wa 2012, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, ukora ubusesenguzi kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, mu bwakozwe ku y'umwaka wa 2022/2023 hagaragaramo ibyuho mu bice bitandukanye ariko cyane cyane mu kubahiriza amategeko mu mitangire y’amasoko ya leta nkuko Mupiganyi Apollinaire, umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango ishami ry’u Rwanda abisobanura.

Ati "tugiye kureba ku kubahiriza amategeko ho haracyarimo ibyuho, niho hantu amafaranga yagiye azamuka kurusha ahandi ibyo bigaterwa kutubahiriza amategeko mu mitangire y'amasoko no kutubahiriza itegeko rigenga imitangire y'amasoko ya leta, tukabona ko aho hantu inzego zigombye kuhashyira imbaraga kugirango n'icyo cyiciro nacyo gishobore kugaragaza ubudakemwa mu mikoreshereze y'ingengo y'imari no kubahiriza amategeko agenga imitangire y'amasoko ya leta".       

Muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu basanga ubu busesenguzi bufasha mu kwisuzuma harebwa ahagaragaye amakosa no kuyakosora.

Twahirwa Theoneste, umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ati "ni byiza iyo ubonye aho ibintu bipfira ndetse ni na byiza cyane ko umugenzuzi w'imari ya leta atanga inama kandi iyo agarutse areba ukuntu izo nama zashyizwe mu bikorwa ni ibintu byiza, ni urugendo tuzakomeza kugenda kugeza ibintu bigeze ku rwego rushimishije cyane ndetse tukanareba ku bijyanye no kubahiriza amategeko n'amabwiriza byo twabikoraho iki, ese ni iki cyakorwa kugirango nabyo bizamuke".         

Usibye mu mitangire y’amasoko ya leta, ahandi hagaragara ibyuho ni mu kurwanya igwingira, mu gutinza imishinga ifitiye abaturage akamaro, gusesagura umutungo wa leta n’ahandi... icyakora ho ngo ntibikabije nko mu myaka yabanje kuko mu turere 27 n’umujyi wa Kigali, ubu busesenguzi bugaragaza ko 25 muri two dufite raporo nziza ku mikoreshereze y’ingengo y’imari akaba ari ku nshuro ya mbere bibaye kuva ubu busesenguzi bwatangira gukorwa.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 27, 2024 - 08:42