
Mu masoko ya leta akomeje kuba mu bwiru atera icyuho cya ruswa
Dec 20, 2024 - 09:03
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda, wagaragaje ko hakiri icyuho mu mitangire y’amasoko ya leta, aho usanga imitangire y’aya masoko hakigaragaramo ubwiru bityo ugasaba inzego bireba kubasha kuyashyira ahabona ndetse buri wese akaba agomba kumenya no gusobanukirwa imiterere yayo ndetse n’ibisabwa byose kugirango ubyujuje wese ashobore kuyapiganira.
kwamamaza
Kuri uyu wa 4 nibwo umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda, wamurikiye inzego zitandukanye za leta abikorera imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa ubushakashatsi bwakozwe mu mitangire y’amasoko ya leta aho wasanze aya masoko agomba gutangwa mu buryo bweruye butari mu bwiru kugirango byorohere uwo ari wese wujuje ibisabwa kuyapiganira, bityo bigabanye icyuho kikigaragaramo nka ruswa ndetse n’icyenewabo kikirangwa mu mitangire y’amasoko ya leta.
Appolinaire Mupiganyi, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda ati "imitangire y'amasoko muri rusange mu gihugu cyacu no mu rwego rw'isi ni imwe mu nzego zirimo ibyuho bya ruswa kandi amasoko ya leta akoresha ingengo y'imari nini y'igihugu kuko hejuru ya 52% ica mu mitangire y'amasoko.
"Ruswa ikunze kugaragara byumwihariko iyo hari ubwiru, iyo hariho kwibikiraho amakuru, kudakorera mu mucyo cyangwa kutagaragaza iby'umuntu akora ngo abigaragarize abo bireba, ubu ni uburyo nidukomeza kubishyiramo imbaraga tuzasiba ibyo byuho bijyanye no gukorera mu bwihisho mu mitangire y'amasoko ya leta".
Francine Gatarayiha, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta, ushinzwe sisiteme umucyo inyuzwamo amasoko ya leta, avuga ko nubwo hashyizweho iyi gahunda ariko koko hakenewe ubugenzuzi buruseho kugirango ibyo byuho bishobore kugenzurwa byoroshye.
Ati "sisiteme yaje kugaragaza umucyo mu masoko ya leta, ni sisiteme amakuru yose ajyanye n'amasoko ya leta niho acishwa kuko itegeko hari amakuru rigena ko agomba gutangazwa agatangarizwa abantu batandukanye, ingamba zihari ni ugutangaza amasoko, isoko iyo ritangajwe ku mugaragaro ba rwiyemezamirimo nibo babasha kuvuga bati iri soko ryatangajwe ririmo imiterere imwe iheza abandi, icyo gihe babibwira abashinzwe, dufite ababishinzwe, iyo urebye isoko ugasanga harimo ibintu biheza abandi urabivuga kandi urwego rubasha kugira icyo rukora".
Transparency International ishami ry’u Rwanda, igaragaza ko mu mitangire y’amasoko ya leta cyane cyane ajyanye no kubaka cyangwa gusana ibikorwaremezo bitandukanye 37,55% byiharirwa n’abakomeye mu nzego runaka, naho 39,66% bikiharirwa na bene wabo, mu gihe 42,27% mu mitangire y’amasoko ya leta hakaba hazamo ikimenyane.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


