
MTN yatangije mu Rwanda internet y’umuvuduko wa 5G ifite ubushobozi burenze gukoreshwa kuri telephone gusa
Jun 11, 2025 - 09:18
Kuri uyu wa Kabiri, sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije mu Rwanda internet y’umuvuduko wa 5G ifite ubushobozi burenze gukoreshwa kuri telephone gusa ahubwo ishobora no gukoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’inganda, serivisi z’ubuzima n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.
kwamamaza
Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nibwo bwa mbere mu Rwanda hagejejwe internet y’ikiragano cya 5 izwi nka 5G ihera Kigali Height na Kigali convention center. Kuri uyu wa Kabiri MTN Rwanda yatangiye gukwirakwiza iyi internet ya 5G ihera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Ndoli Didas, ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri MTN Rwanda, avuga ko usibye gukoreshwa kuri telephone gusa iyi 5G izanakoreshwa no mu zindi nkingi z’iterambere.
Ati “iyi tekinoloji tuzanye ya 5G ije kuzana impinduka mu mikorere y’ibindi bice ari mu buvuzi, mu buhinzi, izi kompanyi zigira utudege tutagira abapilote dutwara amaraso mu bice bitandukanye ubu twakoreshaga 4G, aho turimo tugana nuko iyo 5G izarushaho kubyihutisha”.
Ku batekereza ko iyi internet ya 5G ishobora kuba ihenze, Didas Ndoli ahamya ko atari byo kuko iyi idafite igiciro cyihariye ahubwo uri ahantu ikora ashobora kuyikoresha nk’uko ukoresha izindi.
Ati “ntabwo iribuze ihenze kuko iyi ni tekinoloji twongereye iza yiyongera kuyo twari dufite, twatangiranye na 2G tujya kuri 3G tujya kuri 4G ubu twazanye 5G, ntabwo tugiye gushyiraho ibiciro byihariye bya 5G bitandukanye n’ibya 4G, ahubwo uko bigenda byiyongera tugenda tureba uko bigabanuka, ugeze ahari 5G ufite telephone yawe ifite ubushobozi bwa 5G ushobora kuyibona”.
Nubwo iyi 5G ubu yatangiriye mu mujyi wa Kigali, MTN Rwanda ivuga ko uko iminsi igenda nayo izagenda iyegereza abakiriya bayo no mu bindi bice by’u Rwanda. Ni mu gihe mu kugira internet yihuta u Rwanda ari igihugu cya 3 muri Afurika.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


