Minisitiri w'Ubuzima yakuyeho urujijo ku makuru y’uko abantu bazajya bishyura Mituweli y’ibihumbi 20 Frw

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakuyeho urujijo ku makuru yavugaga ko Abanyarwanda bose bazajya bishyura 20,000 Frw kuri Mituweli. Yasobanuye ko ayo mafaranga azishyurwa n’abagera kuri 8% gusa, mu gihe 70% by'abanyarwanda bose bazishyura 5,000 Frw. Avuga ko impamvu y'izi mpinduka zishingiye kuri serivise nsha zongewe mu zishyurwa na Mituweli, ndetse n'igiciro cy'imiti cyiyongereye.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga ku rwego rw’Igihugu isabukuru y’imyaka 25 ya gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), hibukwa uruhare rw’iyi gahunda mu gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi ku giciro gito no koroshya uburyo bwo kwishyura serivise z’ubuvuzi.

Minisitiri Nsanzimana yahumurije abari bakanzwe n’izamuka ry’umusanzu, agaragaza ko impinduka zakozwe zigamije gutuma Mituweli irushaho kugira ubushobozi bwo kwishyura serivise zimaze kwiyongera. Yasobanuye ko izamuka ry’umusanzu rifitanye isano n’uko serivise nyinshi zishingirwa na Mituweli ziyongereye, ndetse n’ikiguzi cy'imiti yishyurwaga nayo cyazamutse kigera ku 1,400 kivuye kuri 800. Ibi byatumye amafaranga akoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi yiyongera cyane.

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize, amafaranga yashyizwe mu buvuzi yikubye akagera kuri miliyari 98 Frw. Nubwo bimeze bityo, abanyamuryango ba Mituweli batanze miliyari 31 Frw gusa, bingana na 34% by’ingengo y’imari yose, asigaye agatangwa na Leta. Ni muri urwo rwego havutse icyuho cya miliyari 67 Frw cyasabye ko habaho amavugurura, harimo kugena ko 70% by’Abanyarwanda bazajya bishyura 5,000 Frw, naho 8% bazishyura 20,000 Frw. Abatishoboye bakazakomeza kwishyurirwa na Leta, kandi inkunga igenerwa Mituweli irusheho kongerwa.

Gukwirakwiza amakuru yo kwishyura ibihumbi 20 kuri buntu byateje impagarara cyane, ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ibibazo byinshi cyane.

Icyakora imibare igaragaza ko umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza hashingiwe ku bushobozi bw'umuryango bugaragarira ku cyiciro ubarizwamo muri system Imibereho ndetse n'amakuru ya RSSB na RRA.

Kugeza ubu, amakuru agaragaza ko abatishoboye bbazajya bishyura ibihumbi bine ku mwaka kuri buri muntu, ndetse bakomeze kwishyurirwa na Leta. Abo mu cyiciro cya kabiri bazajya bishyura ibihumbi bine kuri buri muntu ariko igihumbi bagitangirwe na Leta. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya gatatu  ari nabo benshi bazajya bishyura ibihumbi 5000 kuri buri muntu. Icyiciro cya kane bazajya bishyura ibihumbi 8 kuri buri muntu naho icya gatanu bishyure ibihumbi 20 ku muntu. 

Ubwo hizihizwaga imyaka 25 ishize hatangijwe mituweli, byanahuriranye no gutangiza ku mugaragaro gutanga umusanzu ariko hagendewe ku biciro bya mituweli  bivuguruye.

@ Djamali 

 Feb 24, 2026 - 18:00