
Iburasirazuba: Hari kureberwa hamwe ishusho y'ibimaze kugerwaho
Aug 22, 2025 - 12:06
Abayobozi batandukanye bo mu ntara y'Iburasirazuba bifatanyije na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dominique Habimana mu nama nyunguranabitekerezo y'Intara. Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'Intara, abafatanyabikorwa n'abandi batandukanye.
kwamamaza
Ni inama iri kurebera hamwe ishusho rusange y'ibimaze kugerwaho mu ntara y'Iburasirazuba, imishinga y'iterambere irimo gukorwa ndetse n'iteganijwe, amahirwe mu ishoramari ahari n'ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara muri iyi ntara bibangamiye imibereho n'iterambere y'abaturage.
Ni mu gihe ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu ntara y'Iburasirazuba bwa karindwi (7), bwagaragaje ko ubukene bwavuye kuri 39.1% bugera kuri 26.8%. Akarere ka Gatsibo niko gafite ibipimo binini, kuko ubukene bwavuye kuri 38% bugera kuri 18%.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


