Minisitiri w’Ubutabera yasabye RIB n'izindi nzego gukorera ku ndangagaciro zishyira imbere ubunyamwuga

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja yayoboye umuhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya munani cy'amuhugurwa y'ibanze y’ubugenzacyaha amaze amezi atandatu abera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze.

kwamamaza

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB Pacifique Kabanda, Umushinjacyaha Mukuru, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu ijambo rye nyuma yo kwakira indahiro y’abagenzacyaha bashya ba RIB, Minisitiri w’Ubutabera yabibukije ko RIB n'izindi nzego bakorera zigendera ku ndangagaciro zishyira imbere "ubunyamwuga, ukuri no kwitanga", abasaba guhora bagendera kuri izo ndangagaciro kuko aribwo bazaba bagize uruhare rufatika mu kubaka ubutabera bw’u Rwanda.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakozi 115 barimo abagenzacyaha ba RIB hamwe n'abakozi baturutse mu zindi nzego zirimo ingabo z'u Rwanda, Polisi, NISS na RCS.

 Jul 31, 2025 - 13:43