
Minisitiri Dr Biruta yasabye Abapolisi gukomeza kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga
Dec 5, 2025 - 12:53
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vincent Biruta yatangije inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru.
kwamamaza
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobora amashami atandukanye n'amashuri ya Polisi ndetse n’abayobozi ba Polisi mu ntara, uturere na za sitasiyo.
Minisitiri Biruta, afungura iyi nama, yavuze ko inama nk’iyi ihuza ubuyobozi bw’urwego hamwe n’abakozi barwo ari amahirwe yo kurebera hamwe imikorere ya buri munsi, kwishimira ibyagezweho no gusuzuma imbogamizi bahura na zo.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Polisi y’Igihugu ikomeje kwitwara neza kandi ari ibintu bigaragazwa n’ubushakashatsi bwaba ubukorerwa imbere mu Gihugu ndetse n’ubukorwa n’ibigo mpuzamahanga.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


