Minisitiri Dr Biruta yasabye Abapolisi gukomeza kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vincent Biruta yatangije inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru.

kwamamaza

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobora amashami atandukanye n'amashuri ya Polisi ndetse n’abayobozi ba Polisi mu ntara, uturere na za sitasiyo.

Minisitiri Biruta, afungura iyi nama, yavuze ko inama nk’iyi ihuza ubuyobozi bw’urwego hamwe n’abakozi barwo ari amahirwe yo kurebera hamwe imikorere ya buri munsi, kwishimira ibyagezweho no gusuzuma imbogamizi bahura na zo.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Polisi y’Igihugu ikomeje kwitwara neza kandi ari ibintu bigaragazwa n’ubushakashatsi bwaba ubukorerwa imbere mu Gihugu ndetse n’ubukorwa n’ibigo mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko Abapolisi bafite inshingano zo gukomeza kuzamura icyizere abaturage babagirira.
Ati “Ari byo kurema icyizere mu baturage haba mu mijyi no mu cyaro, ibyo rero bikaba bigaragaza umukoro dufite kugira ngo icyizere kizamuke kigere ku cyo abaturage bifuza.”

Minisitiri Dr Biruta yasabye Abapolisi gukomeza kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga no kwirinda imyitwarire mibi kugira ngo icyizere abaturage babagirira kirusheho kuzamuka.
Ati “Ndabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi mwirinda ikintu cyose cyabangiriza isura, iya Polisi y’Igihugu n’u Rwanda muri rusange.”
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta n’abayobozi bakuru ba Polisi y’Igihugu mu nzego zitandukanye.
 
 Dec 5, 2025 - 12:53