
Minisitiri Bizimana yibukije ko u Rwanda rutazihanganira abakomeza guhakana no kugoreka amateka ya jenoside yakorewe abatutsi
Jun 10, 2026 - 08:52
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa na Leta yariho. Yashimangiye ko u Rwanda rutazemera ko hagira ukomeza kugoreka cyangwa guhakana amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, kuko byaba ari ugushinyagurira Abarokotse.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abayobozi n’abakozi bahoze bakorera Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’amakomini yari ayigize bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wabereye muri Jardin de Mémoire i Nyanza ya Kicukiro, nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiri ku biro by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abari abayobozi n’abakozi bagera kuri 50 b'icyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali ( PVK) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwe, Dr Bizimana yahumurije Abarokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali, anibutsa ko “Ubuzima bwatsinze Jenoside”, nk’uko bigaragazwa n’ibimenyetso biboneka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro no mu busitani bw’Urwibutso.
Yagarutse ku mateka ya Komini Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro zari zigize Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside, avuga ko Perefegitura ya Kigali yateganywaga n'Itegeko Nshinga ariko yashyizweho mu 1990, nyuma y’itangira ry’urugamba rwo kubohora igihugu, mu rwego koroshya ibikorwa byo kwica Abatutsi.

Yasobanuye ko abayobozi ba Perefegitura n’aba Komini bahawe amabwiriza yo gufata, gufunga, gutoteza no kwica Abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, agaragaza ko Jenoside yari umugambi wateguwe neza mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
Agaruka ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge, Bizimana Jean, agaragaza uko ari mu bateguye, abashishikarizaga, abitabira inama, abatanga imbunda, ndetse n'abayoboye ibitero bitandukanye byicaga Abatutsi, by’umwihariko kuri St Paul na Ste Famille, kandi ibi ari ikimenyetso cy’uburyo ibikorwa byo kwica Abatutsi byateguwe kandi bigakorwa na Leta yariho.
Yagize ati: “Amateka nk’ayo, u Rwanda ntirwakwemera ko hagira ukomeza kuyagoreka cyangwa kuyahakana, kuko byaba ari ugushinyagurira Abarokotse.”

Dr Bizimana yongeye kwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umushinga wapanzwe, ugategurwa kandi ugashyirwa mu bikorwa, asaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira ayo mateka no gukomeza guharanira kubaka "u Rwanda twifuza kuko ari wo musanzu ukwiye ku bahagaritse Jenoside, ndetse n’umurage ku Banyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza".
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yihanganishije imiryango y’abahoze ari abayobozi n’abakozi b'icyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’amakomini yari ayigize, bishwe muri Jenoside, ayizeza ko ubuyobozi buzakomeza kuyiba hafi kandi ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Yavuze ko kwibuka abo bahoze bakorera inzego z’ubuyobozi ari uburyo bwo kubunamira, kuzirikana umurage basize no gukomeza ikivi bari baratangiye.
Ati: “Umwanya nk’uyu wo kwibuka abari abakozi mu nzego turimo uyu munsi, udufasha kongera gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda kuva abakoroni bageze mu Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo atazongera kwisubiramo ukundi, no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi.”

Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine, yavuze ko Jenoside yasize amasomo akomeye, agaragaza uko Abatutsi benshi bishwe n’abo bari bizeye ko bazabarinda, barimo bamwe mu baturanyi babo ndetse n’abo bari bahungiyeho. Bakicirwa mu nsengero kandi hari aho bari bahungiye biteze gukirira.
Yagarutse kandi ku mateka ya Nyanza ya Kicukiro, yibutsa uburyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho, bikarangira bicwa.
Muhongayire yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanarokora Abatutsi, avuga ko urugendo rwazo rw’ubwitange n’urukundo rukomeje kugaragarira mu Rwanda rw'uyu munsi.
Dore amewe mu mafoto yatanze iki gikorwa:













kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


