
Minisiteri y’uburezi iravuga ko igiye kongera imbaraga mu masomo y’imibare na siyansi
Aug 27, 2024 - 06:46
Kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’uburezi yasohoye ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024. Muri rusange abanyeshuri bose batsinze ibi bizamini ku kigero gishimishije usibye mu masomo y’imibare na siyansi aho Minisiteri y’uburezi ivuga ko hagiye kongerwamo imbaraga.
kwamamaza
Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu, aravuga ko abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye gusa ngo mu masomo y’imibare na siyansi hakwiye kongerwamo imbaraga kuko ho bitagenze uko babyifuzaga.
Ati "twabonye ikibazo cyane cyane mu mibare ndetse no mu masomo ya siyansi, hari ingamba twari dusanzwe turi gukora, icyambere ni ugufasha abarimu mu mfashanyigisho ndetse no gukomeza guhozaho ijisho ibyo ni ibintu bikomeza kandi tuzakomeza kugenda dushyiramo imbaraga ari uburyo twigisha, ari uburyo duhugura abarimu, ari uburyo nabo biga ndetse n'ibindi bikoresho tugenda dushaka kugirango amasomo ya siyansi akomeze gutera imbere".

Akomeza agira ati "Twizera ko n'ayo masomo nubwo atarakwiye gusigara inyuma ariko tuba tubona ko hakirimo imbaraga zo gushyiramo twakomeza kugenda tuzishyiramo kugirango abanyeshuri bacu bashobore kwiga neza ariko nabo bashobore kwongera ubumenyi cyane cyane kubera ko siyansi n'imibare ni ibintu by'ingenzi cyane mu buzima bw'uyu munsi".
Muri rusange abakoze ibizamini babitsinze neza, Tuyisenge Denys Prince na Abeza Happiness Mary Reply bari mu banyeshuri 5 batsinze neza ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu, baravuga icyabafashije kwitwara neza.

Abeza Happiness Mary Reply ati "kwari ukwitegura bihagije ugafata umwanya ukiga cyane kandi ukanasenga".

Tuyisenge Denys Prince ati "ni ugukora cyane, nshobora kuba narabarushije gukora cyane n'amahirwe byose birajyana".
Nzabonariba Denis umubyeyi wa Tuyisenge Denys Prince, umwana w’umuhungu wahize abandi mu cyiciro rusange avuga ko ababyeyi bagira uruhare mu mitsindire y’abana babo kandi bibatera ishema.

Ati "gufasha umwana bituma agira umurava nawe, ibyo akeneye ukabimuha akabibona vuba bituma nawe agira ubushake bwo gukurikira amasomo, iyo atsinze neza bishimisha ababyeyi".
Mu banyeshuri 203,098 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza 96.8% bose baratsinze, ni mu gihe abasoje icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye 143,871 muri bo 93.8% batsinze ibi bizamini neza.
Aya manota yasohotse kuri uyu wa kabiri n’ay’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024, biteganyijwe ko umwaka w’amashuri utaha 2024/2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


