MINECOFIN irasabwa gukomeza kwita kubo mu miryango y'abari abakozi babo bazize jenoside babayeho mu buzima bugoye

Bamwe mu bagize imiryango y’abari abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baravuga ko hari abakiri mu buzima bugoye kandi ababo baritangiye igihugu. Basaba ko inzego bireba zabegera, zikabafasha mu buryo bugaragara kugira ngo barusheho kwiyubaka no kudadira

kwamamaza

Akayezu Marie Noella, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyina wahoze akora muri MINECOFIN ari mu bibukwa ku nshuro ya 31 y’icyo gigikorwa. Avuga ko hari intambwe yatewe mu kwita ku mibereho y’abarokotse, hari abagifite ibikomere bikomeye n’ubuzima bukomeye.

Ati: "Abarokotse turashimira uburyo abari abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mudahwema gushyira hamwe ubushobozi bwanyu kugira ngo mwite ku bababaye, bamwe muri twe. Turabasaba ngo muzabikomeze kuko ni umuco mwiza, gufata mu mugongo no kwita ku bababaye."

Skayezu yongeyeho ko nubwo hari bamwe babashije kwiyakira bagakomeza ubuzima, hari n’abandi bagikomeje guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside.

Ati: "Hari ababashije kwakira ibyatubayeho, twabashije kwiga kuko Leta yadushiriyeho ikigega FARG... turacyakomeje n'urugendo ariko hari abagenda basigara inyuma kubera ko batabashije kwakira ibyababayeho. Twese turasabwa ngo tubegere, tubafate, tubakomeze, babashe kudadira."

"Urugendo ruracyari rurerure kugira ngo abacu barokotse babashe gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Birasaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo bigerweho."

Kabera Goodfrey, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri MINECOFIN, avuga ko kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari inshingano rusange.

Ati: "Mu nshingano zitandukanye dufite twese, twibuke yuko dufite inshingano zo kubaka igihugu cyacu. Dufite inshingano zo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi... duteza imbere igihugu, duteza imbere imiryango dukomokamo, natwe twiteza imbere. Ariko ni ibintu bisaba ko buri wese abigiramo uruhare ndetse akabiha agaciro."

Mu rwego rwo kubaha agaciro no kubunamira, ibikorwa byo kwibuka bikomeje mu gihe cy’iminsi 100, aho ibigo bya Leta n’ibyigenga bibuka abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

© BERWA GAKUBA Prudence – Isango Star, Kigali.

 Jun 2, 2025 - 12:45