MINAGRI irasaba abikorera gufasha abatuye ibyaro kugeza umusaruro beza ku isoko.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, irasaba inzego z’abikorera gufasha abaturage kuvana umusaruro w’ibyo beza mu byaro maze bakabigeza henshi mu mijyi mu buryo bwo kuwusaranganya. Iyi minisiteri ibitangaje mugihe hari abagaragaza ko hari ibice cyane iby’imijyi, ibiribwa biba bihenze ku kigero cyo hejuru kandi hari aho usanga bejeje umusaruro mwinshi ndetse ugapfa ubusa.

kwamamaza

Kugeza ubu abagaragaza ikibazo cyo kutabona uko bageza ku isoko umusaruro beza ni abo muri koperative ikorera ubuhinzi mu misozi ya Ndiza ho mu murenge wa Raango ndetse inakora no yindi mirenge yo mu karere ka Muhanga, irimo Kibangu, Kiyumba na Rugendabare.

 Aba bahinzi bavuga ko beza umusaruro wo ku kigero cyo hejuru bakihaza  ndetse bagasagurira n’amasoko ariko bagahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo nuko hari ubwo babura uko bageza umusaruro bejeje mu bice byo mu mjyi kuko bakorera mu bice by’ibyaro bigatuma ibyo bejeje bibaheraho.

 Umwe yagize ati: “Ha dusimburanyaho ibice bitatu ntabwo tuzzihingira rimwe. Nahoze nkubwira ko ari ugusimburanya ibiribwa, hamwe tuhahinga ibirayi, ahandi ingano, n’ahandi tukahahinga ko nta gihe tuba tudafite ibirayi.”

 Undi ati: “ rimwe na rimwe hari igihe duhinga umusaruro ntituwubonere isoko! Dukunda nko guhinga ingano noneho bakatubwira ngo aho bazigemura ibiciro … ubwo mbese ugasanga umusaruro uduhezeho.”

Nyamara ariko bikaba ari ikibazo cyukoo usanga hari aheze imyaka mu bice by’ibyaro umusaruro ugapfa ubusa ariko mu mijyi bihenze

Hari icyo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi dr mukeshimana gerardine abivugaho

Kayitare Jacqueline; Umuyobozi w’akarere ka muhanga kuri ibyo aravuga ko nubwo imihanda igera aho nayo ari imbogamizi ariko bagira inama yo kujyana iyo myaka ku masoko ahegereye

 Ati: “Muri uriya murenge bagira irindi soko rya Mbuye, ndetse ni isoko rinini rigira ubuhahirane bukomeye n’akarere ka Gakenke. Wenda ku ruhande rw’I Mbuye, niho natekereza ko habagora kubera ko bakoreshaga cya kiraro cya Gahira cyasenyutse. Aho ngaho ho bigaragara ko harimo ikibazo cy’ubuhahirane kubera ko ikiraro cyaboroherezaga guhahirana n’akarere ka Gakenke cyarangiritse.”

Yongeraho ko “ ariko hari indi mirenge ubuhahirane bugorana, cyane cyane mu gihe cy’imvura kubera imiterere y’imisozi…kuruta uko twakongera umusaruro kuko kugeza ubu imihanda ijya muri kiriya gice cya Ndiza uyu munsi irakora kandi ishobora korohereza ubuhahirane neza nta kibazo.”

Nubwo avuga ibi ariko, bivugwa ko ibyo ari ikibazo cy’uko hari ibice by’ibyaro usanga hari aheze imyaka ariko mu mijyi bihenze.

Icyakora Dr. Mukeshimana Geraldine; Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko “Turacyafite ikibazo cyo kuvana ibiribwa aho biri bijya mu kandi gace k’aho bitari. Ibyo bazajya mudufasha mukabwira abikorera bakabikora kuko ntabwo byakoroha ko leta yagenda ngo ifate ibijumba ahantu ngo ijye kubicuruza ahandi kuko ntabwo ducuruza.”

“ Ariko dufatanyije n’abikorera, ni ngombwa ko abanyarwanda bafata uwo muco w’uko ibiribwa ntabwo bigurishwa I Kigali gusa kuko byava Musanze bikajya Kayonza, bikava Kayonza bikajya Bugesera…ni ngombwa ko tugenda duhindura imico tukumva ko ubucuruzi bw’imyaka buba mu gihugu cyose, ntabwo buba mu mujyi wa Kigali. Rero ni ngombwa ko ibyo bigenda bikorwa bikava hamwe bikagera ahandi.”

Ahakorera iyi koperative ni ahatuburirwa imbuto zitandukanye zirimo ibirayi ibishyimbo, ibigori  ndetse n’ingano. Hiyongoraho kandi n’ubworozi bw’inka , ibyo byose bigakorerwa kuri hectare 32,  hakava umusaruro ungana na Toni 20 kugeza kuri 25 z’ibirayi byonyine, utabariyemo n’ibindi….  

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/ae1tNgXuwYg" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 10, 2022 - 13:35