MIFOTRA yasabye ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kwita ku mutekano w'abakozi

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irasaba ibigo by'ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro guha agaciro abakozi babikoramo, kubarindira umutekano kuko aribo batuma bitera imbere. Ivuga ko ibyo byagerwaho ari uko ibigo byigiye ku bindi byamaze kwimika uwo muco mwiza wo kurinda umutekano w'abakozi babikoramo.

kwamamaza

Mu bihe byatambutse hakundaga kumvikana inkuru z' abantu bagwiriwe n'ibirombe bagapfa ndetse n'abishwe na gaz bari mu birombe, iyo babaga bacukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Gusa muri iki gihe siko bimeze, kuko uko imyaka yagiye ishira ari ko bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwateye imbere ndetse hakaba impinduka. Ababukoramo benshi bakorera mu bigo bizwi kandi bibarindira nk'uko bisobanurwa na Mutsindashyaka Andre; umuyobozi wa sendeka y'abacukuzi b'amabuye y'agaciro.

Yagize ati:" urebye aho twavuye mu myaka 10 ishize, aho hakoragamo abakozi bari mu bihumbi 35. Umunsi ku munsi twumvaga impanuka z'uko abakozi bapfuye, zabo ibinombe byagwiriye, zabo bavuga ngo Gaz iragufashe... uyu munsi byabaye amateka. Ntabwo tucyumva ibirombe byagwiriye abantu ku munsi, niyo byaba aba ari impanuka nkuko abandu bagenda mu muhanda bagongwa n'imodoka."

Bitewe n'umutekano w'abakozi usigaye uri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, avuga ko byakanguye n'abigitsinagore ku kwitabira uyu mwuga.

Bamwe mubakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bo mu kigo cya Trinity Musha Rwamagana, bavuga ko iyo binjiye mu kirombe barimo gucukura amabuye, umutekano wabo uba urinzwe bigatuma binjira muri uyu mwuga.

Umwe ati:" iyo bareba ko hari ikibazo dushobora kugira babasha gutanga amakuru ku gihe bakaza kugitunganya. Nta kibazo kiba gihari."

Undi mugore yagize ati:" tuba dutekanye, haba harimo izitwoherereza umwuka, haba harimo inzego...mbese akazi kacu kaba kameze neza, nta manuka ziba zirimo."

Minisitiri w'abakozi ba Leta n’umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, avuga ko abakozi bakorera ibigo bicukura amabuye y'agaciro aribo batuma bitera imbere. Avuga ko bikwiye kujya barinda umutekano wabo ndetse abisaba kuzigira ku bindi byamaze kwimika uwo muco mwiza.

Ati:" ibishyirwamo imbaraga bakabishyira muri gahunda zabo no mu ngengo z'imari zabo kuburyo abakozi babo baba batekanye bari mu kazi, cyane cyane nk'aha mu bintu byo gucukura amabuye y'agaciro haba harimo impanuka zishobora kubaho nyinshi. Akaba ari ngombwa cyane, ari nayo mpamvu twahisemo kuko ari imwe mu mirimo igira impanuka nyinshi."

Kugeza ubu, urwego rw'ubucukuzi rubarizwamo abakozi ibihumbi 81. Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo ugaragaza ko buri mwaka habaho impanuka zikomoka mu kazi zigera kuri miliyoni 395 ku isi hose. 

Nimugihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy'ubwiteganyirize (RSSB) yo mu mwaka wa 2023-2024, igaragaza ko mu Rwanda habaye impanuka n'indwara zikomoka ku kazi zigera kuri 7 955. 

@Djamali Habarurema/Isango-Rwamagana- Iburasirazuba.

 Apr 30, 2025 - 10:35