Menya kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda

Menya kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje urutonde rwa kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda cyane kuva mu 2023, aho abarwayi bashya basanzwemo kanseri bose hamwe bari 5.635. Kanseri y’ibere ni yo yibasiye abagore benshi mu gihe kanseri ya prostate iyoboye mu kwibasira abagabo, hashingiwe ku mibare yashyizwe ahagaragara ku wa 3 Gashyantare (02) 2026.

kwamamaza

Mu mibare ya RBC yashyize ahagaragara, ubwo hasuzumwaga aho igihugu kigeze mu kurandura kanseri y'inkondo y'umura, igaragaza ko kanseri y’ibere ari yo iri ku isonga ku bagore, aho mu 2023 abagore bashya 719 bayisanzwemo mu gihe abagabo bayisanzwemo ari 32. Ku bagabo, kanseri ya prostate ni yo ya mbere kuko yasanzwemo abarwayi bashya 525 muri uwo mwaka.

Kanseri ikurikiraho mu kwibasira benshi ni iy’inkondo y’umura, aho mu 2023 abagore bashya 664 bayisanzwemo. Hakurikiraho kanseri y’igifu, yasanzwemo abagore 271 n’abagabo 222.

Ku mwanya wa gatanu haza kanseri y’umwijima, aho mu 2023 abagabo 195 bayisanzwemo n’abagore 186. Kanseri y’amara iri ku mwanya wa gatandatu, yasanzwemo abagore 185 n’abagabo 145.

Kanseri zo mu maraso nazo ziri mu zibasiye benshi zirimo leukemia iri ku mwanya wa karindwi, yasanzwemo abagore bashya 145 n’abagabo 158, ndetse na lymphoma iri ku mwanya wa munani, yasanzwemo abagore 135 n’abagabo 114.

Ku mwanya wa cyenda haza kanseri yo mu myanya y’ubuhumekero, aho mu 2023 abagore 104 n’abagabo 76 bayisanzwemo, mu gihe ku mwanya wa 10 haza kanseri yo mu kanwa, yasanzwemo abagabo 99 n’abagore 60.

RBC igaragaza ko izi kanseri zigenda ziyongera bitewe ahanini no kudasuzumisha kare, bityo igakangurira abaturage kwitabira gahunda zo kwisuzumisha no kwikingiza, cyane cyane ku kanseri y’inkondo y’umura igihugu gifite intego yo kurandura bitarenze 2027.

Gusa RBC ivuga ko hari imbogamizi mu kuba Leta yarafashe ingamba zirimo gukingira iyi kanseri ihereye mu bigo by'amashuri ariko hakaba hari abava mu ishuri. Hari kandi n'abagore bagifite imyumvire iri hasi batitabira gahunda yo kwisuzumisha mugihe Leta yihaye intego yo gusuzuma abagore bafite kuva ku myaka 30 y'amavuko. Ibi kandi byiyongeraho kuba ubuvuzi bwaa kanseri bwariyongereye ku bwisungane mu kwivuza ( Mituelle de santé).

@Igihe

kwamamaza

Menya kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda

Menya kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda

 Feb 4, 2026 - 09:04