
Malaria yiyongereye: Ababana n’Uwayirwaye bose bagiye kujya bapimwa
Apr 22, 2025 - 10:09
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko kigiye gutangiza uburyo bushya bwo gupima abantu bose babana n’uwagaragaweho Malaria, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry' ubwandu bushya kuko Malaria ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by'igihugu.
kwamamaza
Ubu buryo buje nyuma y’uko bigaragaye ko mu mwaka wa 2024/2025 hagaragaye ubwiyongere bwa Malaria, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Nyagatare na Gisagara.
Ibipimo biheruka gufatwa muri Gashyantare (02) uyu mwaka w'2025, byagaragaje ko mu turere 15 twagaragayemo Malaria nyinshi, habonetse abarwayi 72,071, bangana na 85% by’abarwaye bose. Utundi turere 15 dusigaye twagaragayemo abarwayi bangana na 15% gusa, nk’uko bisobanurwa na Epaphrodite Habanabakize, Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria.
Yagize ati: “imibare yerekana ko mu mirenge 20 ifite abarwayi benshi ba Malaria, 15 yaturutse mu Mujyi wa Kigali. Hari n’indi mirenge yo muri Nyagatare na Gisagara.”
Yakomeje agira ati: “Turebye nka Gisagara, mu kwezi kumwe kwa cumi (Ukwakira) gusa, habaruwe abarwayi barenga ibihumbi 35, mu gihe igihugu cyose cyari gifite abarwayi bagera ku bihumbi 112. Ibyo bivuze ko hafi 40% by’abarwaye Malaria bose bari muri Gisagara.”
Nubwo mu mezi yakurikiyeho habayeho igabanuka, Habanabakize avuga ko ubwandu bushobora kwiyongera igihe icyo ari cyo cyose, bityo hakenewe ubukangurambaga buhoraho.
Imibare y’umwaka ushize ugereranyije n’uyu nayo yerekana izamuka ry’abarwayi ba Malaria Habanabakize asobanura ko mu mwaka ushize habonetse abagera ku bihumbi 600, mu gihe kugeza mu Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024, bari bamaze kugera ku bihumbi 800. Ibyo byerekana ubwiyongere bw’abarwayi barenga ibihumbi 200, benshi muri bo bakaba baragaragaye i Kigali, Nyagatare na Gisagara.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya, RBC itangaza ko hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kuvura Malaria.

Habanabakize asobanura ko mu buryo busanzwe, umurwayi yajyaga kwa muganga cyangwa ku Mujyanama w’Ubuzima, agahabwa imiti ari wenyine. Nyamara hari ubwo abo babana mu rugo bashoboraga kuba bafite udukoko twa Malaria ariko bataragira ibimenyetso.
Ati: “ubu rero gahunda ihari ni uko dushaka niba Umujyanama w'ubuzima cyangwa umuganga agusanzemo Malaria, habaho uburyo bwo kujya gupima ba bantu mubana mu nzu bose. Abo basanze bafite agakoko ka Malaria ariko badafite ibimenyetso, nabo bagahita bavurwa bagahabwa imiti."
Yongeyeho ko iyi gahunda izatangirira mu Mujyi wa Kigali, ariko ikazagezwa no mu gihugu hose, hagamijwe gukumira ukwanduzanya.
Ati: “icyo bizafasha ni ukugira ngo tugabanye ubwandu bwa Malaria mu baturage. Iyo ugabanyije ubwandu hakiri kare biba biri mu nzira imwe y'ubwirinzi kuruta uko abantu banduzanya. Iyi gahunda rero iratangira mu mujyi wa Kigali ariko izajya no mu tundi turere nyuma."
Uturere 15 twagaragayemo Malaria nyinshi tugizwe n’ututu dutatu two mu Mujyi wa Kigali, dutatu two mu Ntara y’Iburasirazuba, tune two mu Majyepfo, tubiri two mu Majyaruguru ndetse na tubiri two mu Burengerazuba.
@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


