Maduro imbere y'urukiko yahakanye ibyaha, Colombia ihishura ko yiteguye urugamba

Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yitabye urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yarezwe ibyaha bikomeye birimo ibijyanye n'iterabwoba, ibiyobyabwenge n’ugutunga intwaro ziremereye. Mu iburanisha ryamaze iminota 40, Maduro yihakanye ibyaha byose, avuga ko ari “umuntu w’inyangamugayo” kandi akiri perezida w'igihugu cye.  Ku rundi ruhande, perezida wa Colombia, Gustavo Petro, inshuti ya Maduro, yatangaje ko azongera gufata intwaro ndetse ategeka  ingabo ze gutegura urugamba rwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye ku mipaka ya Venezuela.

kwamamaza

Iburanisha ryatangiye Umucamanza Alvin Hellerstein, w’imyaka 92, asomera Maduro ibyaha bine aregwa, naho umugore we asomerwa ibyaha bitatu. Ibyaha byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Amerika, Pam Bondi, birimo: umugambi w’iterabwoba n’ibiyobyabwenge, umugambi wo kwinjiza cocaine muri Amerika, gutunga intwaro za machineguns n’ibisasu, ndetse n’umugambi wo gukoresha izo ntwaro ku butaka bwa Amerika.

Maduro yireguye avuga ko yafashwe ku gahato, anasaba ko hubahirizwa uburenganzira bwe nk’umukuru w’igihugu, ashingiye ku mategeko mpuzamahanga agenga ubudahangarwa bw’abakuru b’ibihugu.

Avoka we, Barry Pollack (wanaburaniye Assange), yagarutse ku rugero rwa Manuel Noriega wa Panama, nawe wafashwe n’Amerika mu myaka ya 1990, ariko icyo kirego nticyigeze cyemerwa. Gusa urukiko rwanzuye ko Maduro n'umugore we bazagaruka imbere y'urukiko ku wa 17 Werurwe (03) 2026.

Impungenge zabaye nyinshi muri Amerika y’Amajyepfo 

Mu karere ka Amerika y’Amajyepfo, gufata Maduro n'umugore we byongeye umwuka mubi ndetse n'impungenge mu baturage n'abategetsi barimo n'abakuru b'ibihugu.

Perezida Petro Gustavo wa Colombia yavuze ko yiteguye “kongera gufata intwaro” kugira ngo arinde ubusugire bwa Colombia. Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kuba yari yararahiye kuzongera gufata intwaro ukundi ariko gufata Maduro byatumye yosubiraho.

Yagize ati:" Nubwo nari narasezeranye ko ntazongera gukoresha intwaro nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 1989, ariko ku nyungu z’igihugu cyanjye, nzangera gufata izo ntwaro nubwo ntazikeneye".

Yanavuze kandi ko ingabo za Colombia zoherezwa ku mipaka iki gihugu ihana na Venezuela.

Ati:" Buri muyobozi w’ingabo uzahitamo ibendera rya Amerika kurusha irya Colombia azakurwa ku kazi ako kanya."

Ibi yabitangaje nk'igisubizo kuri Perezida Donald Trump wa Amerika nyuma yo kuvuga ko Perezida Petro anywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Cocaine kandi ari indiri y'udutsiko twohereza ibiyobyabwenge muri Amerika.

Perezida Petro Gustavo wagaragaje kwizera abaturage be n'inzego z'umutekano mu kumurinda nk'umukuru w'igihugu, yavuze ko ashyigikiye politiki ya guverinoma ya Colombia mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yavuze ko ibyo kwitwa na Perezida Trump umugabo urwaye ukunda gufata Cocaine, atari ukuri ahubwo agamije kumutoteza.

Abayobozi b’ibindi bihugu bikoresha ikilatini, nka Lula wa Brésil na Claudia Sheinbaum wa Mexique, banenze igikorwa cya Amerika, bibutsa amahame ya ONU abuza kwivanga ku butegetsi bw’ibihugu.

I Caracas, abaturage bashyigikiye Maduro bagaragaye mu mihanda, bitwaje ibendera n’intwaro, mu myigaragambyo yo kwerekana ko batazacika intege. Umuhungu wa Maduro, Nicolas Maduro Guerra, yatangaje ko bazahora ku ruhande rw’abaturage, bakanarwanira icyubahiro cy’igihugu cyabo.

Ni mu gihe no muri Brésil, abaturage bihaye imihanda bamagana ibyakozwe na Amerika, bagasaba Perezida Trump kurekura Maduro n'umugore we.

Nubwo bimeze bitya ariko, Amerika yanatangaje ahatahiwe harimo Colombia, Iran, Mexique, Cuba, Greenland igenzurwa na Denmark y'umunyamuryango wa NATO.  Ibiganiro mpaka hirya no hino ni byinshi ariko ntacyo bikora ku rubuga rw'ibikorwa vya Amerika.

 Jan 6, 2026 - 12:52