
RDC: Abantu basaga 6 700 bakorewe ibikorwa by'ihohoterwa mu kwezi kumwe, u Rwanda rugaragaza umuti
Mar 26, 2026 - 10:00
Ishami rya ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare (02) 2026 habaruwe ibikorwa 2.560 by’ihohoterwa, abantu nibura 6.760 bahungabanyirizwa uburenganzira bwa muntu. Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’iki gihug, u Rwanda rwagajagaje umuti w'iki kibazo.
kwamamaza
Umuyobozi wungirije wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Nada Al-Nashif, yabitangaje i Genève mu Busuwisi, mu nama ya 61 y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Yagaragaje ko mu kwezi kwa Gashyantare (02 gusa, handitswe ibikorwa by’ihohoterwa 2.560, mu gihe abantu 6.760 ari bo bahungabanyirijwe uburenganzira bwabo bwa muntu. Avuga ko ibi bikorwa byakorewe cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Maniema, aho kuva muri Nzeri (09) 2025 hagaragaye kwiyongera gukabije kw’ibibazo by’umutekano muke n’ubutabazi.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Congo, Bruno Lemarquis, yagaragaje ko iri hohoterwa rifite ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane abari mu bice byugarijwe n’intambara.
Nubwo hakenewe iperereza ryimbitse, Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byatangaje ko bidafite ubushobozi bwo kohereza impuguke umunani mu by’ubugenzacyaha, kubera ibura ry’ingengo y’imari.
Hagati aho, MONUSCO n’ibi biro bya ONU byagaragaje impungenge ku kugabanuka kw’ubwisanzure bwa politiki n’ubw’imiryango itegamiye kuri Leta muri Congo, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bavugwaho gutotezwa no gufatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora Minisitiri wa Congo ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Samuel Mbemba, yasobanuye ko hari ingamba zafashwe zishingiye ku kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda rushinjwa kenshi kugira uruhare mu guhungabanya umutekano bw'iki gihugu ariko rukabihakana kenshi, uwari ahagarariye u Rwanda muri iyi nama yavuze ko kurugira nyirabayazana w’ibibazo byo muri Congo atari umuti, ashimangira ko hakwiye kwibandwa ku kugaragaza abakoze ibyaha no kubageza imbere y’ubutabera.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


