Afghanistan: Abagore babujijwe kwiga kaminuza .

Aba Taliban babujije abagore kwiga kaminuza , icyemezo ncyamaganywe n'amahanga ndetse n'urubyiruko rwo mur'iki gihugu. Minisitiri ushinzwe amasomo ya Kaminuza yatangaje ko iki cyemezo gisuziba inyuma igihugu, asaba ko yahita ishyirwa mu bikorwa ako kanya.

kwamamaza

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa kabiri kije gusubiza inyuma uburezi bw'abagore mugihe kuva abataliban basubira ku butegetsi umwaka ushize w'2021, abakobwa bari barabujijwe  kwiga amashuli yisumbuye.

kur'uyu wa gatatu, hari abagore bo mu murwa mukuru Kabul bateguye imyigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo.

Abagore bahurikiye mu ishirahamwe Afghanistan Women's Unity and Solidarity bavuga ko" uyu munsi twihaye imihanda ya Kabul kugira ngo  twerekane akababaro kacu ku cyemezo cyo gufunga amashuli ya kaminuza ku bakobwa."

Iyo myigaragambyo yari yitabiriwe n'abagore bake yahise iburizwamo n'[abategetsi b’aba Taliban.

Umuryango w'abibumbye ONU ndetse n'ibihugu bitandukanye byamaganye iri tegeko risubiza inyuma  Afghanistan nko mu gihe cy’ubutegetsi bwa mbere bw’aba Taliban. Icyo gihe, nta mukobwa wari wemerewe kwiga.

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Afghanistan ivuga ko ari iyindi ntambwe yo gusubira inyuma, ibangamira uburenganzira bwo kwiga ku bantu bose. Inavuga ko igamije gukumira/gukura umugore mu mibereho ya Afghanistani.

Ku rundi ruhande, Amerika yamaganyebikomeye iki cyemezo cy’aba Taliban, ivuga ko bizagira ingaruka mbi ku ba Taliban.

mu itangazo rye, Antony Blinken; umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika, yavuze ko "Aba Taliban ntibizere ko bashobora kwinjira mu muryango mpuzamahanga igihe cyose batazaba bubahiriza uburenganzira bw’abanya-Afghanistani bose. Nta gihugu gishobora gutera imbere mu gihe kimwe cya kabiri cy'abaturage bacyo  bakibohewe amaboko inyuma."

Amakuru dukesha BBC avuga ko abanyeshuli b'abakobwa bababajwe n'iri tegeko. umwe warusanzwe yiga muri kaminuza ya Kabul, yagize ati: "Basenye ikiraro cyonyine cyakampuje n'ahazaza hanjye. None nagira nte? Nari nizeye ko nari kwiga ngahindura ahazaza hanjye cyangwa bikambera umucyo mu buzima bwanjye, ariko bagisenye”.

Undi yunze murye, ati: " Umugore yahombye byose."

Uyu wahoze yiga amategeko  ya Islam, Sharia: avuga ko amabwirizwa y’aba Taliban anyuranyije n’uburenganzira bahawe na Islam ndetse na Allah [Imana].

Yongeyeho ati: “Ni ngombwa ko bajya mu bindi bihugu bya ki-Islam kugira ngo babone ko ibikorwa byabo atari ibya Islam”.

Ibihugu by’Iburengerazuba bimaze umwaka wose bisaba aba Taliban gukomeza uburezi bw'abagore niba bashaka kwemerwa ku mugaragaro nka leta ya Afghanistan.

ku ruhande rwa Pakistan nk'igihugu gihana imbibi na Afghanistan, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga yatangaje ko yababajwe n'iki cyemezo cy’aba Taliban.

Bilawal Bhutto Zardari, yagize  ati: "Ndacyibaza ko inzira yoroshe kugira tugere ku ntumbero yacu  nubwo hari inzitizi nyinshi ku nyigisho z’abagore no ku bind. Ni uguca kuri Kabul ....”

Iri tegeko ryashyizweho mugihe aba Taliban bari baremereye abaturage kugira ubutegetsi bugenza buhoro nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi mu mwaka ushize, nyuma y’aho Amerika icyuye ingabo zayo. Ariko Aba ba-Islam bagendera ku myemerere ikaze ya Islam bakomeje gusubiza  inyuma uburenganzira bw’abagore n’ubwigenge mu gihugu.

 Hibatullah Akhundzada; Umutegetsi w’aba Taliban hamwe n’abo bafatanije kuyobora igihugu ntibigeze berekwa uburezi bugezweho  mu mashuli , cyane cyane  ku bakobwa n’abagore.

Bamwe mu bategetsi biyoroheje ntibashyigikiyeiki cyerekezo cy'abataliban, abahanga bavuga ko iki kibazo cyatumye habaho kutumvikana muri uyu mwaka wose.

Nimugihe ku wa kabiri ubwo iki cyemezo cyafatwaga, Minisiteri ufite uburezi mu nshingano zayo yatangaje ko impuguke mu burezi bateranye biga ku nteganyanyigisho zikomba gukoresha mu masomo yo muri Kaminuza ndetse n'uburyo bwo kuzigishamo  

Iruhande rw'ibyo, ku wa kabiri iyi minisiteri yahise ifata umwanzuro yo guhagarika abakobwa mu buryo bw'agateganyo kugeza hateguwe inyigisho nziza.

Ivuga ko mugihe cya vuba iyo nteganyanyigisho izatangazwa kandi abaturage baho badakwiye kugira ubwoba

Umwarimu muri kaminuza ndetse akaba n’umwe mu banya Afghanistan baharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko aba Taliban barangije umugambi wabo wo kwangiza abagore, ubwo banzuraga kubabuza kwiga kaminuza.

Humaira Qaderi  yagize ati: "Iki ni cyo kintu cya nyuma aba Taliban bari basigaje gukora. Afghanistan si igihugu ku  bagore, ahubwo ni ikibazo ku bagore”.

Hari hashize amezi atatu aba Taliban bemereye ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa n’abagore gukora ikizamini cyo kwiga muri kaminuza hafi mu ntara zose z’igihugu.

Ariko hariho amasomo batari bemerewe gusaba kwiga, ariko nk'iby'ububatsi, ubukungu, ubuvuzi bw'amatungo n'ibijyanye n'ubuhinzi. Nimugihe kandi amasomo y'itangazamakuru batayemerewe ahubwo ari ikizira ku mugore.

Mbere y'uyu mwanzuro kandi, amashuli ya kaminuza yari yamaze gushyiraho amategeko akumira abagore kuva aba Taliban bafashe ubutegetsi muri 2021.

Hari kandi amarembo yo kwinjiriraho n'amasomero  yagenewe kwinjirirwaho n'abigitsina gore gusa ndetse abanyeshuli b'abagore bagomba kwigishwa n'abarimu b'abagore cyangwa abagabo bakuze [bashaje].

Nimugihe mu kwa gatatu, aba Taliban bari bemeye kuvugurura amashuli  yisumbuye, amwe  y’abakobwa ariko  nyuma barabihagarika ku munsi bari biteze gusubira ku ishuli.

Mu kwezi k'Ugushyingo (11), abagore babujijwe kuja ahantu hahurirwa n'abantu benshi, mu mazu akorerwamo imyitozo ngororamubiri ndetse no mu bwogero rusange mu murwa mukuru Kabul.

Ubukungu bwa Afghanistani, ahanini bugendera ku mfashanyo mpuzamahanga kuva mu myaka mirongo ishize, ariko imiryango y’abagiraneza hamwe yagabanyije ingunga ariko ahandi iyihagarika burundu irimo inkunga yashyirwaga mu burezi bw'umwana w'umukobwa , yahagaritswe nyuma yaho   aba Taliban bangiye abakobwa kwiga amashuli yisumbuye.

Abarimu benshi barahunze nyuma y’aho ingabo zari ziyobowe na Amerika ziviriye muri icyo gihugu, nayo muri uyu mwaka, abarimu  benshi bamaze amezi menshi badahembwa.

@BBC

 Dec 21, 2022 - 10:25