
Madagascar: Col Randrianirina yasubiye ku mvugo mbere yo kurahirira kuyobora inzibacyuho
Oct 16, 2025 - 16:24
Umunsi umwe mbere yo kurahira imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’itegeko nshinga (HCC) ku wa gatanu, ku ya 17 Ukwakira (10) 2025, Col Michael Randrianirina, wafashe ubutegetsi ku wa 14 Ukwakira (10), yasobanuye uko azayobora inzibacyuho n’uko abona izindi nzego za Leta. Col Randrianirina yisubiyeho ku cyemezo cyo gusesa inzego za Leta.
kwamamaza
Aganira n'itangazamakuru ku cyicaro Capsat, yemeje ko azubahiriza ibyemezo byose bya HCC, nubwo yari yabanje gutangaza ko yaseshe inzego zimwe nk’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga.
Yatangaje ibi mugihe habura amasaha ngo arahirire kuyobora inzibacyuho ku wa gatanu, ku wa 17 Ukwakira (10) 2025.
Yagize ati: Umuntu uzi amategeko kandi ayubaha agomba no kubaha ibyemezo bya HCC." Yanashimangiye ko ubutegetsi bwe buzagendera ku mategeko.
Ku bijyanye n’igihe cy’inzibacyuho, Col Michael Randrianirina yavuze ko hakenewe igihe kiri hagati y’amezi 18 na 24 kugira ngo hategurwe amatora y'umukuru w'igihugu, arimo ubwisanzure n’umucyo.
Yagize ati:" Kugira ngo habe amatora yizewe, tugomba kugira komisiyo y’amatora n’urutonde rw’abazatora byemeranyweho na bose, kandi ibyo ntibirabaho."
Ku rundi ruhande ariko, ibi biranyuranye n’ibyatangajwe na HCC yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu aba mu minsi 60.
Icyakora hateganyijwe ibiganiro hagati ya HCC n’ubuyobozi bushya kugira ngo hamenyekane uko inzibacyuho izayoborwa. Col Randrianirina azarahira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, imbere y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga rw’itegeko nshinga.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


