Khan Younès mu muriro mugihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko ku byaha bya jenoside muri Gaza

Intambara ya Israël na Hamas muri Gaza ikomeje kubera cyane muri Khan Younès yabaye isibaniro ry’imirwano ndetse ibihumbi by’abantu bongeye guhunga. Nimugihe kur’uyu wagatanu hategerejwe umwanzuro w’urukiko mpuzamahanga rwa ONU, Africa y’Epfo yarezemo Israel gukora jenoside muri Gaza. Urukiko rwari rwasabwe gutegeka Israel igahita ihagarika intambara.

kwamamaza

Umwanzuro w’urukiko mpuzamahanga rw’umuryango w’abibumbye utegerejweho cyane gutegeka Israel guhagarika ibitero byayo muri Gaza.

RFI yatangaje ko ari icyemezo cyarwo ku ngamba zihutirwa zo kurinda Abanyapalestine muri Gaza.

 Afurika y'Epfo yaregeye urukiko rukuru rwa ONU mu kwezi gushize, ivuga ko Israel yarenze ku masezerano yo mu 1948 avuga kuri Jenoside yashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi na jenoside yakorewe Abayahudi. Gusa ariko ibyemezo by’uru rukiko rwashyizweho ndetse rukoresha amategeko ariko nta buryo buhari bwo kuba icyemezo cyarwo cyaba itegeko ku buryo Israel yaba isabwa bidasubirwaho kubahiriza uwo mwanzuro.

Icyakora birashoboka ko bitabura ko Israel yasabwa guhagarika ibitero byayo cyangwa gusabwa gushyiraho uburyo bwo bworohereza gutanga imfashanyo ku mbabare, nkuko bitahemwe gusabwa n’amahanga ndetse n’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi.

Icyakora uru rukiko ntabwo kur’uyu wa gatanu ruratangaza umwanzuro ku kibazo cy’uko Israel ikora jenoside muri Gaza cyangwa itayikora. Icyakora uru rukiko ruragaragaza ibisabwa byihutirwa mbere yo kugenzura ibikorerwa muri Gaza, ibintu bishobora kuzafata imyaka myinshi kugira ngo uru rukiko rutangaze umwanzuro.

Impuguke mu by'amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Australie y'Amajyepfo, Juliette McIntyre, yabwiye AFP ati: “Kugeza ubu, Afurika y'Epfo ntikeneye kwerekana ko Israel ikora jenoside. ”

Yongeyeho ko “Bagomba gusa kumenya ko hashobora kubaho jenoside.”

Israel yahakanye ibivugwa byose na Africa y’Epfo, ndetse ko nibyo itangaza itabifitiye gihamya.

Kugeza ubu, ntibizwi niba Israel ishobora kubaha icyemezo cyose cyafatwa n’uru rukiko, cyane ko mu bihe bitandukanye abategetsi ba Israel barimo Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu bashimangiye ko bagomba gukuraho umutwe wa Hamas, kandi ko abo batarwana nabo atari abasivile b’abanyapalestine.

Netanyahu yatangaje ko atazumva ko agomba kubahiriza icyemezo cy’uru rukiko.

Ibi kandi byiyongeraho kuba uru rukiko rwarigeze gutegeka ko Uburusiya buhagarika ibitero byabwo muri Ukraine ariko kugeza uyu munsi intambara iracyakomeje ndetse Uburusiya bwatangaje ko bwiyometseho n’ibice bya Ukraine.

Gusa mugihe urukiko rushobora kwemeza ko ibibera muri Gaza bishobora kuvamo jenoside bishobora kugira ingaruka mu rwego rwa politiki.

Juliette McIntyre, yabwiye APF ati: “Biragoye cyane ko ibindi bihugu bikomeza gushyigikira Israel mu gihe hari undi muntu utabogamye wemera ko hashobora kubaho jenoside.”

Ibi bivuze ko byagora ibihugu by’ibishuti bya Israel gukomeza kuyiha inkunga runaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nubwo bimeze bityo ariko, ingabo za Israel zikomeje ibitero byazo, cyane mu mujyi wa Khan Younes wo mu majyepfo ya Gaza, ahari n’inkambi y’impunzi za ONU, aho Israel yasabye ko zahavanwa bitewe no kuba ibitero byayo bigomba kubibanda.

Ingabo za Israel zifata ko muri ako gace ariho abarwanyi ba Hamas bagiye kwihisha, nyuma y’ibitero byayo byo mu majyaruguru ya Gaza.

Umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge zayo nyuma y’urufaya rw’amasasu menshi yarashwe  ku kigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi z’Abanyapalestine (UNRWA) , ku wa gatatu, abantu 13 bakahasiga ubuzima.

Raporo yatangajwe ku wa gatatu, Mutarama (01) na Minisiteri y’ubuzima ya Hamas, yagaragaje ko muri Gaza hamaze gupfa abantu 25 900 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira (10) 2023. Abenshi mu bapfuye biganjemo abagore, ingimbi n'abana. Nimugihe abakomeretse barenga 63 000.

 Jan 26, 2024 - 12:24