Korea y'Epfo: Umugore w'uwahoze ari Perezida nawe yakatiwe gufungwa

Urukiko rukuru rw’akarere ka Séoul muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee, umugore w’uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol, igifungo cy’amezi 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira ruswa yahawe n’itorero rya Unification Church. Urukiko rwamushinje gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze bwite, mu gihe ari bwo bwa mbere mu mateka y’iki gihugu uwari perezida n’umufasha we bahamijwe icyaha icyarimwe.

kwamamaza

Kuri uyu wa Gatatu, umucamanza Woo In-sung wo mu rukiko rukuru rw’akarere ka Séoul yanzuye ko Kim Keon Hee, w’imyaka 52, yakoresheje nabi umwanya we nk’umufasha wa Perezida, akakira impano zihenze yahawe n’itorero rya Unification Church, rizwiho kutavugwaho rumwe, hagati ya Mata (04) na Nyakanga(07)  2022.

Urukiko rwagaragaje ko Kim yahawe impano zifite agaciro ka miliyoni 80 z’ama won (angana na miliyoni 81 z’amafaranga y’u Rwanda), zirimo urunigi rwa diyama rwo mu bwoko bwa Graff n’ibikapu by’ibirango bya Chanel. Umucamanza yavuze ko ibyo yabihawe mu rwego rwo gutanga itonesha mu bucuruzi no muri politiki.

Nubwo yahamijwe iki cyaha kimwe, urukiko rwagize Kim umwere ku bindi birego birimo guhindura igiciro ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no kwakira amafaranga y’ubuntu yahawe n’umukomisiyoneri uhuza abanyapolitike n’abatora, mbere y’amatora ya Perezida yo mu 2022, ayo umugabo we Yoon Suk Yeol yatsinze.

Itsinda ryihariye ry’abacamanza rishinzwe kuburanisha urubanza rwe ryari ryamusabiye igifungo cy’imyaka 15 n’amande ya miliyari 2 z’ama won ku byaha bitatu yaburanishijwe, ariko umucamanza yavuze ko Kim atari we wasabye ruswa ku buryo butaziguye, ndetse ko nta mateka akomeye y’ibindi byaha yari asanganywe.

Byongeye kandi, Kim yategetswe kwishyura amafaranga angana na miliyoni 12.85 z’ama won, ndetse rutegeka ko urunigi rwa diyama yahawe rufatirwa.

Iki cyemezo kije mu gihe umugabo we Yoon Suk Yeol asanzwe yarakatiwe gufungwa imyaka itanu, ahamwe no gukoresha nabi ububasha no kubangamira ubutabera, bijyanye no gushaka gushyiraho itegeko ryo mu bihe bidasanzwe by’intambara mu 2024, icyemezo cyamupfubanye akiri ku butegetsi. Ni mugihe kandi ategereje kuburanishwa ku bindi byaha birimo icyatuma ahabwa igihano cy'urupfu.

@BBC 

 Jan 28, 2026 - 14:55