
Amerika: Abakozi 1.400 b’Ikigo gishinzwe intwaro za kirimbuzi bahagaritse akazi
Oct 21, 2025 - 16:14
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu cyumweru cya kane, abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry'abademocrate n'aba republican bananiwe kumvikana ku bijyanye no kongera umwenda wa Leta no kongera ingengo y’imari y'igihugu bigatuma ibikorwa byinshi bikomeza guhagarara. Iri hagarara rikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bakozi barenga miliyoni 1,4 bo mu nzego zitandukanye za Leta, barimo n’abashinzwe umutekano w’ingufu kirimbuzi.
kwamamaza
Ku wa 20 Ukwakira (10) 2025, abakozi 1.400 b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda no kugenzura intwaro za kirimbuzi (NNSA), cyegamiye kuri Minisiteri y’Ingufu, basubijwe mu rugo. Minisiteri yatangaje ko abandi 400 gusa aribo basigaye mu kazi kugira ngo bakomeze imirimo yo gusana no kugenzura intwaro kirimbuzi.
Umwe mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe ingabo muri Kongere yavuze ko ari ikibazo gikomeye kubona abakozi b’ingenzi nk’abo bataha, kandi bafite inshingano zifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Nubwo nta kibazo cyihutirwa cy’umutekano kiratangazwa, abasesenguzi bavuga ko uko iminsi ihita, ingaruka zaterwa na "shutdown" zishobora kwiyongera ku rwego rw’igihugu. Kugeza ubu, abakozi basaga 700.000 bakora akazi gafatwa nk'akatari ak'ingenzi cyane ntibari mu kazi, mu gihe abandi 700.000 bakomeje gukora batishyurwa kugeza igihe impaka zizarangirira.
Ubusanzwe iki kibazo gishingiye ku kutumvikana ku mafaranga agenerwa gahunda y’ubwishingizi bw’ubuvuzi ku batishoboye. Abademokarate basaba ko izo nkunga zakomeza, mu gihe Perezida Donald Trump n'abarepublican babyanze, bakavuga ko ari umutwaro ku bukungu bwa Leta.
Hakeem Jeffries, uhagarariye Abademokarate mu Nteko, yaburiye ko niba ikibazo kidakemutse mbere ya tariki ya 1 Ugushyingo (11), abaturage benshi bazahura n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ubuvuzi n'-ibindi bibazo bishobora guterwa no kuba nta ngengo y'imari y'igihugu ihari.
Iri hagarara ryatangiye ku wa 1 Ukwakira (10) 2025, rikaba rimaze kuba irya gatatu ugereranyije n'ibindi bihe nk'ibi byabayeho mu mateka ya Amerika, kandi ryenda kugera ku gahigo k'iminsi 35 kabayeho mu mwaka wa 2019, nabwo ku butegetsi bwa Donald Trump.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


