
Leta ntiteganya kugabanya umusoro usabwa abacuruzi nubwo bavuga ko ukiri hejuru
Nov 3, 2024 - 10:04
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zigamije kuzamura umusoro usarurwa mu bakora ubucuruzi, urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri ibibazo bitandukanye bibangamiye abasora birimo n’umusoro uhanitse.
kwamamaza
Kugeza ubu imisoro ni isoko ikomeye y’ubukungu bw’igihugu kuko igira uruhare rungana na 51% by’ingengo y’imari y’ u Rwanda, ni ibyatumye leta ifata ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ingano y’imisoro itangwa mu gihugu, nkuko Yussuf Murangwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi abisobanura.
Ati "imisoro imaze kugera ku ruhare rushimishije kuri 51% by’ingengo y’imari birashimishije kandi guverinoma yashyizeho ingamba zitandukanye zo mu rwego rw'amategeko n'izindi z'igihe kirekire zizatuma imisoro yakirwa ikomeza kwiyongera kandi mu buryo butaremera".
Ku ruhande rw’abasora ariko, bavuga ko umusoro basabwa ukiri hejuru bagasaba ko wagabanywa, Jeanne Francoise Mubiligi, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), anavuga ibindi bibazo bahura nabyo bifuza ko byakemurwa bikabafasha gusora neza.
Ati "turifuza ko RRA na PSF twakomeza gufatanya ariko kandi kuri ubwo bufatanye turizera ko tuzakomeza kugenda dufatanya kugabanya ino misoro isa nkaho ikiri hejuru kuko 18% iracyari hejuru kandi dufiteho ingaruka zitandukanye mu bucuruzi, turifuza ubufatanye bw'imbitse kugirango dukomeza kwigisha ikoranabuhanga mu bacuruzi kuko hakomeje kugaragara ko harimo ubumenyi buke, harimo kutabasha gukoresha neza izi sisiteme zitandukanye zagiye zitangwa bikazanamo n'ibihano biremereye".
Ku cyo kugabanya umusoro, Minisitiri w’imari n’igenamigambi , Yussuf Murangwa abakurira inzira ku murima.
Ati "gahunda yo kugabanya TVA iyo gahunda ntayo dufite, TVA kugeza ubu iracyari kuri 18%".
Naho ku kongera ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM, Niwenshuti Ronald, komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) avuga ko hari gahunda zashyizweho zo guhugura abacuruzi.
Ati "habayeho kumva neza imiterere y'imishinga kugirango tunamenye ubwoko bwa EBM zakoreshwa, uyu munsi dufite izikoreshwa kuri murandasi, hari telefone, icyari kigamijwe kwari ukugirango buri mucuruzi wese n'ingano ya business ye abe afite uburyo yakoresha igihe atanga EBM ariko ntabwo bihagije igihugu cyose dufite abakozi kandi turakomeza kugirango tubishyiremo ingufu uwagira ikibazo wese abe yakwegera umukozi wacu ku karere ari naho dufite abakozi barenze na 5".
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Ugushyingo, nibwo hatangijwe ukwezi kwahariwe gushimira abasora bahize abandi mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, ni igikorwa gishishikariza abasora gukomeza kubikora neza kuko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyihaye intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari ibihumbi 3 na miliyoni 61 ibizagira uruhare rwa 54% by’ingengo y’imari y’igihugu.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


