Kwiremamo amatsinda no kwiyita amazina bituma amabandi adacika burundu, Polisi y’u Rwanda isanga biteje inkenke

Polisi y’u Rwanda iravuga ko kuba hirya no hino mu Rwanda hari amatsinda yiyita amazina aba agamije gukora urugomo n’ubujura, nayo ibihuza n’ibikorwa by'ayo matsinda igasanga biteje inkenke, ariko ko hari uko iri gukorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugirango abamaze kuba nk’Ibihazi bongere bavemo abantu bazima.

kwamamaza

Uhereye mu majyaruguru y'igihugu twakunze kumva abishyira hamwe bagamije guhungabanya umutekano n'ituze bya rubanda, biyita amazina nk'arimo Abapiburike, Abataribani, Inshombabyuma, Abanyarirenga n'andi atandukanye.

Mu ntara y'Iburengerazuba hari abiyita Abuzukuru ba Satani bakorera ibikorwa by'urugomo mu karere ka Rubavu, abiyita aba B13 itsinda ryiganjemo abagore n'abakobwa bo mu karere ka Nyabihu, nabo bivugira ko bitwara nk'abarakare, biyongera kubandi bo muri ibi bice bigize iyo ntara.

Mu ntara y'Amajyepfo hari abiyita Abamayimayi, Abamarine n'abandi bose bahuriye ku ntego yo guhungabanya umutekano, kandi koko bagahangayikisha abatuye muri utwo duce.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, avuga ko aya mazina biyita abageraho kandi banayahuza n'ibikorwa byabo bakora bakabona biteye inkenke.

Ati "aya mazina nanjye uko aza biragoye kubimenya, iyo abantu babiri cyangwa batatu batekereza kumva ko hari ibyo bakora bakiyita amazina cyangwa uko bitana biteye inkeke". 

Mu ntara y'Iburasirazuba hari abiyita Imparata, aba APR n'abandi nabo bahujwe n'umugambi wo gukora urugomo no gucuza abantu utwabo.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda akomeza avuga ko ubu bari gukorana na Minisiteri y'ubutetetsi bw'igihugu ngo barebe ko hari abakongera kuba abantu bazima.

Ati "ikiba giteye inkeke nuko usanga ari babandi bari muri ya myaka bakabaye bari mu mashuri niyo wabasubiza mu ishuri ukabona we ntakivamo neza, tugerageza kubikurikiranira hafi tugakorana n'inzego cyane cyane Minisiteri y'ubugetsi bw'igihugu kugirango bashake ikibafasha no kugirango turebe ko hari abo twakuramo bagahinduka bakavamo abaturage beza".  

Kuba hari abiyita amazina ashimangira ibikorwa bakora by'urugomo no guhohotera abantu bakanitandukanya n'abandi kandi bizwi, hari abasanga bikomeje gutya mu ishusho ngari y'ahazaza hazaba harimo abaturarwanda bazaba bagizwe n'abarimo abakomoka ku babihiwe n'ubuzima bakuriye mu busharire bw'ubwihebe barabifashe nk'umuco usanzwe gukebesha abantu inzembe mu maso, byazanagira ingaruka ku mudendezo w'icyerekezo igihugu gifite.

 Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star Amajyaruguru

 Nov 21, 2024 - 08:56