Kwicwa no gutotezwa kw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bishobora gutuma abahungabana mu Rwanda biyongera.

Itotezwa n’iyicwa ry’abanyekongo b’abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda rishobora gutuma umubare w’abafite ihungabana mu Rwanda wiyongera. Ibi birahuzwa n’amateka yibyabaye mu Rwanda mu 1994, bisanzwe bituma habaho ihungabana mugihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, kigaragaza ko cyamaze kwitegura kuzahangana n’iki kibazo .

kwamamaza

Ubusanzwe ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda byibura umuntu umwe muri 5 aba arwaye imwe mu ndwara zo mu mutwe. Inzego z'ubuzima ziravuga ko iyo mibare yikuba hafi inshuro 4 iyo bigeze mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, ibintu bishimangira ko ibikomere batewe na jenoside bikiri byose nyuma y'imyaka 28 jenoside ihagaritswe.

Iyi mibare y’ihungabana ishobora kandi kwiyongera mugihe hakomeje kuba itotezwa n’iyicwa ry’abanye kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Nimugihe igipimo cy’ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 cyerekana ko mu banyarwanda 100, 94 muribo bemera ko ubumwe bwagezweho, naho 26.9% bakaba bagifite ibikomere bituruka ku mateka bigatera ihungabana, cyane cyane mu rubyiruko.

 Aha, Dr. Bizimana J. Damascene; uyobora minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda, avuga ko ibiri gukorerwa abanyekongo ari ingengabitekerezo ya jenoside ishingiye ku mateka.

Yagize ati: “Mugihe ariko batera intambwe yo guhashya ingengabitekerezo ya jenoside no kubaka ubumwe bw’abanyagihugu bikomwa mu nkokora na gahunda zo gukwirakwiza mu karere imvugo z’urwango, ibinyoma n’ubwicanyi bwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abatutsi. Mu by’ukuri, ingengabitegerezo y’urwango iri mu karere , ikwizwa muri RD Congo ni kimwe niyari mu Rwanda muri 1992-94 hategurwa jenoside yakorewe abatutsi. Bikaba bikwiye kuduhwitura mu kurengera ukuri kw’igihugu cyacu.”

“ni ngombwa nanone kumenya uburyo hagati y’1937 -1954, abakoloni bimuye bamwe mu banyarwanda babajyana muri Congo mu cyiswe ‘mission-migration banyarwanda’, igihe bashakaga amaboko yo gukoresha mu buhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, babatuza Masisi na Rutchuru. Abakomoka kuri abo bose, ubu ni abanyekongo buzuye, nubwo bavuga ikinyarwanda kubera ayo mateka.”

 Ibi biri gukorerwa abanyekongo b’abatutsi bishobora gutuma ihungabana ryiyongera mu Rwanda mugihe twegereje igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,  kuko ibi bishobora kuba imbarutso zo kubyutsa ibikomere, nk’uko bivugwa na Dr. Iyamuremye J. Damascene; inzobere mu buzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima muri RBC.

Yagize ati: “Biriya bintu biba kuri bagenzi bacu baba muri Congo birabyutsa icyo bakwita nk’igikomere abantu bari barakomerekejwe n’amateka asa nayo ngayo, byanze bikunze bishobora kugira ingaruka ku banyarwanda, cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko ibiri kuba bishobora kuba imbarutso yo kugira ngo abanyarwanda babyutse amarangamutima yaratangiye kwishyira ku murongo.”

“ Cyane cyane muri kino gihe gikomeye turimo gishyira igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994. Urumva ko tutari mu bihe byiza, ibyo bihe bishobora kuzana ikibazo cy’ihungabana rifitanye isano n’ibiri kubera muri RD Congo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzobere mu buzima bwo mu mutwe  muri RBC zivuga ko zatangiye imyiteguro yo kuzahangana n’iki kibazo gishobora kuzamura umubare w’abafite ihungabana  mu Rwanda.

Nimugihe ubu imibare igaragaza ko ihungabana ku barokotse Jenoside riri kuri  biri kuri 11.9% mu banyarwanda bose muri rusange. Noneho iyi mibare ikaba yikubye inshuro eshatu  iyo bigeze mu barokotse jenoside, aho bari kuri 35 %.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Mar 2, 2023 - 14:02