#Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette batangije igikorwa cyo kwibuka bacana urumuri rw'icyizere

kwamamaza

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside irenga ibihumbi 250. Nyuma yo gucana urumuri, bunamiye inzirakarengane banashyira indabo aho baruhukiye.

Uru rumuri ruzamara iminsi 100, rugaragaza icyizere n’ubumwe bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kwibuka Twiyubaka”.

Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Gisozi, ariko n’ahandi hose mu midugudu hatangijwe igikorwa cyo Kwibuka. Ibiganiro byatanzwe byibanze ku mateka ya Jenoside, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, n’urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda rushya.

Dr Bizimana Jean Damascène; Minisitiri muri Minubumwe, yigaragaje uko jenoside yateguwe ndetse n'uruhare rw'ibihugu nk'Ububiligi, Ubufatansa, na RD Congo mu itegurwa rya Jenoside ndetse nuko amahanga yatereranye abatutsi bicwaga, uruhare mu ishingwa ry'umutwe w'iterabwoba wa FDLR. Yagaragaje uko ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano byirengagije ukuri, ndetse bigizwemo uruhare n'Ububiligi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko "ibitaratwishe ngo bitumareho mu myaka 31 ishize, byaradukomeje, bidutoza guhangana n'ikibi gishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose. Ntituzongera gupfa tutarwanye, nk'uko byagenze icyo gihe."

Yasabye abanyarwanda kutemerera undi muntu ku bategeka ku buzima bwabo, avuga ko umunsi babyemeye bazaba babutakaje.

Ati:" Ndabingize, ntimukemerere umuntu uwo ari we wese gutwaza igitugu ubuzima bwanyu, kuko umunsi mwabyemeye muzaba mutakaje ubuzima bwanyu."

Yavuze ko iyo uhagurutse ugahangana bigufasha kubaho ubuzima bufite agaciro kandi ukwiriye.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwibuka uyu munsi bigiye gukomereza kuri BK Arena, aho bitangizwa n'urugendo ( walk to remember) tutangirira ku karere ka Gasabo.

 Apr 7, 2025 - 13:52