#Kwibuka29: Hibutswe abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 bajugunywa mu migezi ikabatembana mu kiyaga cya Victoria.

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Uganda Col. Joseph RUTABANA yasabye urubyiruko kwibuka baharanira ko jenoside itazongera kubaho. Yavuze ko mu gihugu cya Uganda hari abafite ingengabitekerezo ya jenoside ariko hakomeje ubukangurambaga bwa Diplomasi. Ibi yabigarutseho ku wa gatandatu, 29 Mata (04) 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro za 29 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Lambu mu karere ka Masaka.

kwamamaza

Mu 1994, mugihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda, hari abatutsi bishwe bajugunywa mu migezi yo mu bice bitandukanye mu Rwanda. Amazi yarabatembanye abacishije mu migezi itemba nka Nyabarongo n’Akagera maze abajyana mu Kiyaga cya Victoria cyo mu gihugu cya Uganda.

Abaturage ba Uganda bafatanyije n’umuherwe w’umuhinde ukorera uburobyi mu kiyaga cya Victoria witwa MUHAMOOD THAUBANI, nibo barohoye iyi mibiri maze bayishyingura ku byambu bitandukanye by’iki kiyaga ari naho haje kubakwa inzibutso zigeze muri eshatu.

Ahabereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 ni ku rwibutso rwa Lambu ruherereye mu karere ka Masaka ahashyinguye abatutsi 3 337 barimo 1 718 barohorewe I Lambu, hamwe n’abandi 1 618 barohorewe ku cyambu cya Namirembe bazanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Lambu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarokotse jenoside baturutse mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa “Humura Victoria Warakoze ”, abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda, Abagande n’izindi nshuti z’u Rwanda ziba muri Uganda ziganjemo abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda ndetse na leta ya Uganda ikaba yari ihagarariwe.

NUBUMWE Jean Bosco; umuyobozi wa “Humura Victoria Warakoze” yasabye abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bitabiriye iki gikorwa, gukora ibishoboka byose ibihugu byabo bigashyikiriza inkiko abakoze jenoside babyihishemo.

Yagize ati: “Hari ibyo dusaba abahagarariye ibihugu byabo[ Ambassadors and High Commissioners…], hari abantu bakoze jenoside bakica Abatutsi uyu munsi bacyihishe mu bihugu bitandukanye, bakoze aya marorerwa, bishe aba bantu babajugunye mu nzuzi kandi batarafatwa ahubwo bari hirya no hino mu bihugu.”

” Turasaba rero ko mwadukorera ubuvugizi (…), abo bantu bagafatwa bagashyikirizwa inkiko, maze abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bagahabwa ubutabera, abo bantu bakoze jenoside bagahanwa.”

Col. Joseph Rutabana; Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, yasabye urubyiruko kwibuka baharanira ko jenoside itazongera kubaho. Yavuze ko mu gihugu cya Uganda hari abafite ingengabitekerezo ya jenoside ariko hakomeje ubukangurambaga bwa Diplomasi.

Ati: “…ni byiza kwibuka tuzirikana yuko tutazibagirwa abacu, cyane cyane imyaka imaze kuba 29 kugira ngo generation ziri imbere zitazibagirwa ahubwo zizamenye ibyabaye kugira ngo bakuremo amasomo.”

“ingengabitekerezo iracyahari kuko niyo cyiciro cya nyuma cya jenoside. Nabyo rero ni ubukangurambaga bwo gukomeza kubwira abantu ko ibintu ataribyo. Niba imiryango mpuzamahanga itarashoboye kuyihagarika, ariko noneho n’abayikoze be gukomeza kuyipfobya.”

“ ni uguhozaho muri diplomasi kandi bigenda bikorwa mu bihugu byinshi by’I Burayi, aho UN ikorera, natwe aho turi hose."

Vincent Bamulangaki Ssempijja; Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Uganda, ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyarwanda gukomeza gushimangira ubwiyunge.

Yijeje abanyarwanda uruhare rw’igihugu cya Uganda, ati: “ ndashishikariza abanyarwanda kugira umwuka w’ubwiyunge no kubaka igihugu byanatangiye nyuma ya jenoside. Mfashe uyu mwanya ngo nsabe amahanga n’isi yose kwigira ku Rwanda. Banyakubahwa, Leta ya Uganda izahora ishyigikiye umwuka w’ubuvandimwe n’u Rwanda muri ibi ndetse n’ubufatanye mu bindi byose bijyanye nabyo.”

Muri rusange, mu gihugu cya Uganda hashyinguye abatutsi 10 983, bashyinguye mu nzibutso 3 arizo zirimo urwa Lambu ruri mu karere ka Masaka rushyinguyemo abatutsi 3 337, urwa Ggolo rushyinguyemo abatutsi 4 771, ndetse n’urwibutso ruherereye I Kasensero mu karere ka Rakai rushyinguyemo abatutsi  2 875.

@ Elia BYUKUSENGE/Isango Star-Masaka-Uganda.

 Apr 30, 2023 - 13:56