#kwibuka29: Abatuye intara y’Iburasirazuba basabwe kwirinda ibikorwa byose bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba burasaba abatuye iyi ntara kuzitwararika muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birinda ibikorwa byose bibujijwe muri iki cyumweru cy’icyumweru cy’icyunamo ndetse banasukura inzibutso. Ni mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y’Iburasirazuba, rwasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo icyo gupfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko byose uwabikoze abihanirwa.

kwamamaza

Mu gihe mu Rwanda hatangiye  icyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba burasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Aya mabwiriza ariko kwirinda ibikorwa bibujijwe muri iki cyumweru cy’icyunamo ariko banasura inzubutso bakazikorera amasuku ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

CG Emmanuel Gasana,Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, yagize ati: “…rwose dufatanye muri runo rugendo, twubahiriza amabwiriza yatanzwe na mInisiteri, twirinda ibyari byo byose byatuma cyangwa byaba binyuranyije n’agaciro ko kwibuka. Ariko nanone ni igihe cyo gusura, cyo guhumuriza, gufata mu mugongo abarokotse.”

Rutaro Hurbert,umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y’Iburasirazuba,avuga ko bidakwiye ko umuntu muri iki cyumweru cy’icyunamo  yagaragarwaho ibyaha birimo icyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rutaro asaba abaturage kwirinda gukora ibyo byaha kugira ngo birinde ibihano, ati: “nta mpamvu yo guha umunyarwanda kujya muri gereza imyaka 5, 6, 7 …nta nyungu afite mu guhakana jenoside yakozwe ku mugaragaro, kuyipfobya, uburyo yakozwe. Rero nababwira ko twiteguye, tuzi neza ahashobora kuba ikibazo, ese hakorwa iki? uwahungabanye yafashwa ate? Uwamuhungabanyije yakurikiranwa ate?...”

SP Hamdun Twizeyimana; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko nk’urwego rwa Polisi n’abafatanyabikorwa babo,biteguye gucunga umutekano muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kugira ngo ibikorwa by’ubugome bijya byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikumirwe.

Ariko anasaba abaturage kuzatanga amakuru aho bizagaragara kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse.

Ati: “turiteguye gutanga umutekano usesuye, ngirango mu myaka yatambutse hagiye hagaragara ibikorwa byo gutoteza abacitse ku icumu [rya jenoside yakorewe abatutsi] batera amabuye ku nzu, kubicira amatungo, kurandura imyaka yabo n’ibindi byinshi. Imyumvire y’abanyarwanda yatangiye kuzamuka ariko birashoboka ko ibikorwa nk’ibyo bishoboka kongera kugaragara hirya no hino.”

“ turiteguye rero ko aho byagaragara hose, igikenewe ni ugutanga amakuru yihuse.”

Ibikorwa biteganijwe gukorwa mu ntara y’Iburasirazuba muri icyumweru cy’icyunamo ndetse no mu minsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi 1994,harimo ibikorwa byo gukomeza gusukura inzibutso zigera kuri 36, gusura no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ni mu gihe muri iyi ntara habarurwa Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga ibihumbi 350.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Apr 7, 2023 - 12:30