#Kwibuka29: Abarokotse jenoside bo muri Bugesera bibutse imiryango 89 yazimye.

Abarokokeye Ahahoze ari muri cellule ya Nyirarukobwa[ubu ni mu murenge wa Ntarama] bibutse imiryango 89 yazimye yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarokotse bo muri aka gace, bavuga ko abari bahatuye bose bishwe ndetse n’ishuri rimwe ryaho rigasenywa kuko ryizeho abatutsi. Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Bugesera buvuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuzirikana imiryango yazimye, ariko hakenewe Ikimenyetso cy’urwibutso rw’iyi miryango yazimye.

kwamamaza

Mu gihe cy’Iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imiryango n’inzego zitandukanye zifata umwanya wo kwibuka. Ku wa gatandatu mu karere ka Bugesera, Ihuriro ry’abize ku Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa, ni mu cyahoze ari cellule ya Nyirarukobwa,  ubu ni mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama, bifatanyije n’inshuti n’imiryango kwibuka imiryango 89 imaze kumenyekana ko yazimye kuko abari bayigize bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bavuga ko ibyahabaye iwabo ari indengakamere, kugeza n’aho abicaga basenye n’ikigo cy’ishuri bakiziza kuba cyarizemo abatutsi.

Umwe mubaharokokeye, yagize ati: « ese ubwo twabyibagirwa dute ? Imiryango yazimye turi mu kwigwi cyayo cyo kuyibuka. Amateka yacu akaba yihariye cyane kubera ko iyi Nyirarukobwa mugihe hari Gacaca bakora ikusanyamakuru barimo gukora imanza, twabwo byigeze bibaho kubera ko ntacyo bari guheraho abantu bari barashize. Rero ubu dufite inshingano zidasanzwe.»

Undi yagize ati:« aha turi turahibukira abacu kuko hari imiryango yazimye igera kuri 89 ndetse hahoze n’ishuri ribanza rya Nyirarukobwa, aho tubona ko habereye jenoside ndengakamere.»

BANKUNDIYE Chantal; umuyobozi w’umuryango Ibuka mu Karere ka Bugesera, avuga ko kwibuka imiryango yazimye bifite akamaro, ariko ahahoze ishuli rya Nyirarukobwa hakenewe gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’iyi miryango yazimye.

Yagize ati: « tushima cyane iyo turi kwibuka imiryango nk’ iyi yazimye irenga 100, ahari ababishe n’ababakomokaho batumvishe ayo mazina bakumva ko jenoside yari yoroshye. Nk’aha hantu h’umwihariko, ariya mafoto ku rwibutso arahari ashobora no kuhajya, ariko n’aha habonetse ikimenyetso cy’urwibutso kigaragaza umwihariko w’aha hantu twashima. »

Richard MUTABAZI; Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko ubu icyo akarere gashyize imbere ari ugukusanya amakuru ya buri gace n’umwihariko wako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kwandika igitabo kizabika aya mateka by’igihe kirekire.

Ati : « Turimo gukora ubushakashatsi ku mateka ya jenoside [yihariye] mu karere ka Bugesera. Ubu raporo ya mbere yarabonetse ndetse n’itsinda ryatoranyijwe kugira ngo ridufashe gusoma, kuyunganira cyangwa se  kuyijora n’ubu bari kumwe basoma amateka. »

« Tukaba twizeza ko tuzayabasangiza mu byiciro byihariye, namwe mukayunganira bitewe n’ayo umuntu azi kugira ngo ku rwego rw’akarere tuzagire amateka atari muri rusange nk’igihugu, ariko tuvuge amateka yacu mu Bugesera n’uduce tugize Ubugesera yihariye. »

Iyo havuzwe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baba basobanura imiryango yiciwe abari bayigize bose ntihagire urokoka. Kugeza mu mwaka ushize, mu Rwanda habarwaga imiryango ibihumbi 15 593 yarigizwe n’abantu ibihumbi 68 871.

Akarere ka karongi niko gafite imiryango myinshi yazimye kuko muri iyi ibarwa mu gihugu hose, ibihumbi 2 850 yari iyo muri Karongi.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star- Bugesera.

 Apr 24, 2023 - 13:03