
Kwibuka imiryango yazimye bifasha mu kunyomoza abakigoreka ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi
Jun 3, 2025 - 12:17
Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ivuga ko kwibuka imiryango yazimye bizahoraho kugira ngo indangagaciro n'umuco byayiranze bizabe urumuri mu no miryango y'ubu. Yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zikwiye nk'izarangaga imiryango yishwe muri Jenoside ikazima.
kwamamaza
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 kugera mu 2019, bwagaragaje ko imiryango 15 593 yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse igizwe n'abantu 68 871. Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dr. Philbert Gakwenzire, avuga ko kwibuka iyo miryango ari ngombwa kuko ari uburyo bwiza bwo guhangana n'abahakana bakanagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati:" Kwibuka imiryango yazimye: kuyiha agaciro no kuyizirikana ni ngombwa kuko bidufasha kunyomoza abakigoreka ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi, kubayipfobya cyangwa abayihakana. Iyo turi aha ni inzira nziza yo kubima umwanya no kubamagana, cyane cyane ko aho kuva jenoside ihagarikiwe, ubuyobozi bwacu bwahisemo kubakira ku mateka atagoretse."
Bamwe mu babyeyi n'urubyiruko bavuga ko igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, by'umwihariko imiryango yazimye, ari ugusobanukirwa neza ubukana Jenoside yakoranwe. Banavuga ko bibaremamo imbaraga zo kumva ko nubwo bazimye hari umunsi bazongera kubonana bishimye.
Umwe mu rubyiruko ati:"Kwibuka imiryango yazimye ni ikimenyetso gikomeye. Ni kimwe mu bimenyetso tubona nk'urubyiruko cy'ubukana Jenoside yakoranwe. Kwica umuntu kugeza aho imiryango izima ni ikintu gikomeye, twumva ko ari inshingano zacu kongera kwibuka."
Umubyeyi umwe, ati:"Twebwe biradufasha kuko twumva ari agaciro abacu basubijwe. Twebwe nk'abantu dusenga kuko na Bibiliya irabivuga ko igihe cy'umuzuko tuzongera kubabona."
Uwimana Conaolée; Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, avuga ko iyo umuryango wishwe ukazima, igihugu kiba gihombye bikomeye, bityo kwibuka iyo miryango yazimye bizahoraho kugira ngo ntiyibagirane.
Ati:"Imiryango yazimye ntidushobora kuyibagirwa. Tuzakomeza kuyibukira mu bikorwa byayo, mu mico n'indangagaciro byayiranze. Ineza yayo izakomeza kuba urumuri rw'umuryango nyarwanda, umuryango nyawo."
Yaboneyeho gusaba ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zikwiye ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: "Nka minisiteri y'iterambere ry'umuryango, intego yacu ni ukugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Kugira ngo bishoboke, babyeyi turasabwa gukomera ku nshingano zacu zo kurerera u Rwanda, dutoza abana bacu indangagaciro zikwiye."
Imiryango yazimye mu Ntara y'Iburasirazuba ni 2 246 igizwe n'abantu 9 979. Akarere ka Bugesera niko kaza ku mwanya wa mbere, n'imiryango igera kuri 732 igizwe 3 540. Naho Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa Kabiri n'imiryango 704 igizwe n'abantu 2 915. Nimugihe Rwamagana iza ku mwanya wa gatatu n'imiryango yazimye 407 igizwe n'abantu 1 874.
@Djamali Habarurema/ Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


