
Kwibohora31: Urugendo rwo kwibohora I Nyagatare rwasigiye isomo urubyiruko
Jul 3, 2025 - 09:10
Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwifatanyije n'abaturage ba Nyagatare n'inshuti zabo mu rugendo rwo kwibohora rwaturutse kuri sitade ya Nyagatare rusorezwa ku ndake ya Perezida Kagame iherereye i Gikoba mu murenge wa Tabagwe, aho rwitabiriwe n'abasaga ibihumbi.
kwamamaza
Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwifatanyije n'abaturage ba Nyagatare n'inshuti zabo mu rugendo rwo kwibohora rwaturutse kuri sitade ya Nyagatare rusorezwa ku ndake ya Perezida Kagame iherereye i Gikoba mu murenge wa Tabagwe, aho rwitabiriwe n'abasaga ibihumbi.
Ku isaha ya saa tatu n'igice za mu gitondo ku wa gatatu, ku wa 2 Nyakanga (07) 2025, nibwo uru rugendo rwo kwibohora rwatangiriye kuri sitade ya Nyagatare rusorezwa i Gikoba ku ndake ya Perezida Kagame, aho rwitabiriye n'abaturutse imihanda yo mu ntara y'Iburasirazuba.
Asobanura impamvu bategura urugendo nk'uru buri mwaka, umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko "Uru rugendo rushingiye ko mu karere ka Nyagatare dufite umuhora wo kwibohora. Hari amateka menshi ajyanye n'inzira yo kwibohora kw'igihugu cyacu. Uru rugendo rudufasha gushima ubutwari n'ubwitange bw'inkotanyi zabohoye iki gihugu, hanyumaa tugafata umwanya tukaganira turi aha tureba ibyo tumaze kugeraho no kureba ibyo tugiye gukora mu gihe kiri imbere."
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye uru rugendo rureshya n'ibirometero 21, rwavuze ko rubasigiye imbaraga zo kubaka igihugu bagera ikirenge mu cy'ababohoye igihugu nyuma yo gukoresha imbaraga n'ibyuya byabo kugira ngo kigere aho igihugu kigeze ubu.
Umwe yagize ati:"Uru rugendo nkoze ruranyigishije kuko mbonye rutari rutoya. Runanyeretse y'uko kuba Ingabo z'u Rwanda zarakoze urugendo rungana gutya, mbonye ko rwari urugamba rukomeye cyane."
Yongeraho ko "Rero binsigiye ko ngomba kumenya y'uko nanjye ngomba kugera ikirenge mu cyabo, nkajya ngira intego yo kugeraho ntarambiwe, kuko nabo ntabwo barambiwe."
Undi ati:Uru rugendo rusize ikintu kigari kuri twe nk'urubyiruko. Iyo dukoze uru rugendo nibwo tubasha kumva neza, tugaha agaciro icyo Inkotanyi zakoze. Ntekereza ko ibi birometero 21 tugiye ni igihamya kitwereka yuko twabasha kumva uburemere bw'icyo Inkotanyi zakoze."
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko uru rugendo rugamije gutuma abakuru n'abato babona aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, abasaba gukomeza kubaka igihugu ndetse no guharanira kurinda ibyagezweho.
Ati:"Ntabwo ari urugendo bakora mu buryo bwwo kwishimisha gusa, biri no mu buryo bwo kwibuka ko ingabo zaharaniye kubohora iki gihugu -ingabo zari ziyobowere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika - zakibohoye zigenda n'amaguru. Ariko bigira mo n'amateka yo kuvuga bati 'igihugu cyarabohotse, twavuye kure.' Noneho bakumva ko bafite n'uruhare mu kucyubaka no gusigasira ibyagezweho."
Abitabiriye uru rugendo rwo kwibohora mu karere ka Nyagatare basaga ibihumbi bine baturutse mu turere tw'intara y'Iburasirazuba ndetse bari barangajwe imbere n'ubuyobozi bw'utwo turere turimo aka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe na Bugesera.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Nyagatare.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


