Amajyepfo: Abagore bazatorwa muri 30% barasabwa kuzagaruka bakareba imibereho y'abaturage

Abaturage barasaba abagore bazatorwa kuri 30% by'abazaba bagize inteko ishingamategeko, kuzajya bagaruka kureba imibereho yabo, bitari ukuzongera kubabona babaka amajwi gusa. Ni mu gihe amatora yabo, ateganyijwe kuwa 16 Nyakanga (07) 2024. 

kwamamaza

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo abagore bahatanira kwinjira mu nteko ku itike ya 30% mu nteko ishingamategeko, umutwe wabadepite, bazengurutse uturere 5 tugize intara yAmajyepfo, imbere yinteko izabatora kuwa 16 Nyakanga (07).

KAKIRA UMUTONI Claudine na CYURIMPUNDU Celine, ni bamwe mu bari guhatanira imyanya itandatu yabazajya mu Nteko ishingamategeko bavuye mu Ntara yAmajyepfo kuri iyi tike.

Bagaragaza ko nyuma yo gutorwa, bazahagararira abaturage muri rusange ndetse bagakora n'ubuvugizi.

Kakira yagize ati: "nageze mu nama njyanama mbikora neza, mbikora neza, mvuganira abaturage ku bintu bantumaga. Byahise bimpa igitekerezo cyo kuzajya mu nteko ishingamategeko, nkuko mvugira abo mu karere ka Ruhango numva ko najya mvugira abaturage bose muri rusange, ku rwego rw'igihugu."

Yongeraho ko "Mu migabo n'imigambi yanjye harimo gutora amategeko abereye abanyarwanda, ganyuma kandi no kugenzura ibikorwa bya guverinoma: ese ibyo guverinoma igenera abaturage bibageraho neza, ku gihe, kandi muri gahunda nziza."

Cyurimpundu avuga ko natorwa akajya mu nteko azakora ubuvugizi hakajyaho ibizamini by'ihariye kubageze mu myaka ya za 50.

Ati:"Nzakora ubuvugizi hajyeho permis z'abageze mu za bukuru; guhera ku myaka 55-60 kuko ubona ko biriya bizami bya moto birabagora . Nkanjye nk'umukandida depite nageze ku kibuga, mbona biragora gukatakata ndetse n'abasore birabagora. Rero nimungirira icyozere mukantora nzakora ubuvugizi bagire ikizamini cyihariye ibafasha kwideplaca."

Umwe yagize ati:"bazamanuke hasi mu mudugudu batugereho nk'ababyeyi, barebe uko ingo zibanye, ntibizarangirire aha ngaha."

Undi ati: "icyo twifuza ni uko bazaza bakadusanga iwacu mu midigidi, bakamenya uko umuturage uciye bugufi abayeho."

Uretse imibanire y'ingo, aba baturage bavuga ko abazatorwa bagomba kuzita ku bibazo by'abana baterwa inda zitateganyijwe ndetse n'abana bo nku muhanda.

Umwe ati:"bakabishakira ibisubizo cyabo kuko nabo baduteje ikibazo, ntabwo biba bidushimoshije." 

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bari mu nteko izatora aba bagore, babasabye kuzagaruka kureba imibereho yabo nibamara kugera mu nteko, aho kuza baje kubasaba amajwi gusa.

Amatora yabagore 30%, ateganyijwe kuwa kabiri, ku ya 16 zuku kwezi, mu gihe ayumukuru wigihugu nayabadepite azaba yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 zuku kwezi kwa 7.

@RUKUNDO Emmanuel /Isango Star- Amajyepfo.

 Jul 15, 2024 - 11:53