
Herekanwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuvugurura ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga
Oct 15, 2025 - 06:12
Ubuyobozi bw'ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda cyagaragaje ishusho y'uko ikoranabuhanga ryahindiye uburyo ubuvuzi bukorwamo binyuze mu gusangizanya amakuru, guhanga udushya, ukudaheza ndetse n'ibindi byavuye mu nzozi bigashyirwa mu bikorwa.
kwamamaza
Ubwo yitabiraga inama yiswe Africa HealthTech Summit iri kubera i Kigali, Tony Sebera; Umuyobozi Mukuru wa RISA,
yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu guhindura uburyo ubuvuzi bukorwamo binyuze mu ikoranabuhanga. Yavuze ko igihugu cyashyize imbaraga mu kongerera imbaraga isaranganya ry’amakuru mu nzego z’ubuzima, kongerera ubushobozi ihangwa ry'udushya n’abikorera ndetse no gushyiraho Ikigo gishinzwe Digital Public Infrastructure (DPI).
Sebera yashimangiye ko u Rwanda rugenda rushyiraho amategeko n’amabwiriza ajyanye n’ibihe, agamije guteza imbere impinduka z’ubuvuzi zirimo umutekano, ukudaheza, n’iterambere rirambye.
Yagaragaje ko uburyo bwo kugira ubuvuzi buhuza amakuru n’ikoranabuhanga mu Rwanda buri gutanga icyizere, gishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo cyubaka ejo hazaza, aho “ubuvuzi buhuje n’ikoranabuhanga” buva mu magambo gusa, bugenda bushyirwa mu bikorwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


