Kutagenzura imisanzu ukatwa ya pansiyo kare bikurura ibibazo , abakozi benshi ntibajya bakurikirana niba bazigamirwa

Mugihe umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru ukomeje kuzamuka ku bayihabwa bari muri pansiyo , hari bamwe mu bakozi bakatwa ayo mafaranga buri kwezi ariko batajya bakurikirana niba bayazigamirwa n’abakoresha buri kwezi, bikaba aribyo bishobora gutuma batabona amafaranga akwiranye n’igihe bamaze bakora.

kwamamaza

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko umukozi atangirwa imisanzu irimo uw’ubwiteganyirize bw’izabukuru, hagamijwe gufasha abakozi kutazaba umutwaro ku gihugu mugihe bazaba batagifite imbaraga zo gukora. Nyamara kugeza ubu hari abavuga ko usanga bamwe mu bakozi bita ku mushahara batahana ntibite ku bwizigame abakoresha babakata buri kwezi, ibituma bamwe bajya mu zabukuru bagasanga batarateganyirijwe.

Umwe ati “hari igihe benshi baba batazi no kujya kureba ibyo aribyo, ugasanga umuntu ntabyitaho, nagiyeyo nsanga bamaze imyaka 2 batanzigamira ariko naragiye ndabaza barabikosora nta kibazo”.  

Undi ati “ntabwo benshi babisobanukiwe neza, bumva ko bazajya babakata bakumva ayo babakata ntabwo baba basobanukiwe aho ajya”.

Lionel Ngendakuriyo, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RSSB, avuga ko ubu burangare bwa bamwe mu bakozi badasura konti z’imisanzu yabo bigira ingaruka kugera no ku bakoresha.

Ati “hari abantu bagera mu zabukuru bakajya gusaba pansiyo, ugasanga bamubwiye ko yakoze imyaka 10 kandi yarakoze imyaka 25, ibyo biterwa nuko umukoresha ashobora kuba ataramutangiye ariko ntiyigeze abimenya, umukozi ashobora kuba ahembwa ibihumbi 500Frw ariko ugasanga umukoresha amwishyurira nk’uhembwa ibihumbi 150Frw”.

“Iyo batagutangiye , umukoresha wawe ntaba yarakurikije amategeko icyo gihe ni ikibazo gikomeye , atagutangiye imisanzu ntushobore kubimenya umunsi wageze mu zabukuru uzisanga utabonye amafaranga wari ukwiye kubona kandi wari ukwiye kuba uyabona, ushobora kureba buri kwezi ko bagutangiye”.

Ubwiteganyirize bw’izabukuru ni amafaranga akatwa umukozi ku mushahara we wa buri kwezi, ndetse kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, ubwiteganyirize bw’izabukuru bwarongerewe bugezwa kuri 12% by’umushahara we ndetse biteganyijwe ko kugeza muri 2030 igipimo cy’umukozi azaba ateganyirizwa 20%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali 

 May 29, 2025 - 11:45