Kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba bigeze kuri 76.1% mu Rwanda

Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’ikirere no kurengera ibidukikije, leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu guteka. Nkuko byari biteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1), byari biteganyijwe ko ibicanwa bikomoka ku mashyamba bizagera kuri 42% muri 2024, bivuye 79.9% muri 2017.

kwamamaza

Intego leta y'u Rwanda yari yihaye nuko muri 2024 ingo zikoresha ibikomoka ku mashyamba zagombaga kuba ziri kuri 42%, aha ariko ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko kuri ubu bigeze ku kigero cya 76,1% kuko ngo hari imbogamizi zagiye zibaho zituma intego itagerwaho, nkuko bivugwa na Nkurunziza Philbert umuyobozi wa porogarame ecosystem recovery and pollution management.

Ati "inzitizi nuko abaturage bari bataragenda bamenyera ari ibintu bishya baba bagenda bakangurirwa ariko n'ihindagurika ry'ibiciro ku masoko rya gaze mu buryo mpuzamahanga kandi twebwe tutagenzura nabyo bigenda bibamo imbogamizi ariko ubungubu aho birimo bigera biragaragaza harimo habaho inyigo zitandukanye zizafasha kugirango tuzese umuhigo leta yari yariyemeje".

"REMA mu rwego rwo gutanga urugero yateye inkunga ibigo by'amashuri 20 byo muntara y'amajyepfo kugirango n'abandi bashobore kujya bigiraho, barebe bagereranyije ibicanwa na gaze icyabafasha ku buryo bwihuse kandi ibigo byatangiye kuyikoresha ubu bigaragaza ko ibicanwa byabo byagabanutse kandi bigafasha guhisha vuba ndetse n'amafaranga bashoraga mu mirimo yo kubikoresha ugasanga ni menshi, ubu ibigo bya polisi n'ibya gisirikare ubu hafi ya byose bikoresha gaze kandi nabo bari mu bakoresha inkwi".  

Abakoresha gaze mu guteka bavuga ko ari nziza kuko ihisha vuba kandi itangije ibidukikije no guhumanya ikirere kuko idatera imyotsi ariko bakavuga ko habaho imbogamizi ku biciro byayo.

Umwe ati "icyiza cyo gutekesha gaze, iyo ushonje ihisha vuba ikindi kandi mbona ironderereza kuruta amakara gusa akenshi usanga gaze bazizamuye kandi kuri sitasiyo zigura make". 

Undi ati "iyo uri gutekera kunkwi imyanda iva munkwi ikaba yajya mu biryo umuntu akaba yarya ibiryo byanduye, umuntu ukoresha inkwi umwotsi wazo ni ikibazo ahubwo turasaba ko ibiciro bya gaze byagabanuka".

Mubyo Leta y’u Rwanda igenda ifasha abaturage harimo imishinga igamije kugabanya ikoreshwa ry’uburyo gakondo mu guteka, hakoreshwa amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ku kigero cya 50%. Hagamijwe kandi gufasha abaturage kubona gaze ku buryo bworoshye hari umushinga energy access and quality improved product w’ikigo cy’igihugu giteza imbere ingufu EUDCL uzageza 2029 ufasha abaturage kubona gaz hariho nkunganire ya leta ingana na 60%.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jul 29, 2024 - 08:48