Kubaho kwa FDLR bitiza umurindi imvugo z’urwango mu Karere – Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko imvugo zibiba urwango zizakomeza gukwirakwira mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugihari. Yashimangiye ko guceceka, kudahana no kudafatira ingamba izi mvugo ari byo bituma urugomo no gutsemba ubwoko bikomeza kwiyongera.

kwamamaza

Ibi Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare (02) 2026 mu nama mpuzamahanga yabereye mu Busuwisi, aho u Rwanda rwayoboye inama yo ku rwego rwo hejuru yahujwe no kwizihiza imyaka 25 ishize hasinywe amasezerano yiswe aya Durban, agamije kurandura imvugo z’urwango n’ivangura ku Isi.

Yagaragaje ko iyo imvugo zibiba urwango zifatwa nk’amagambo asanzwe, zigahindurwa igikoresho cya politiki, ziba intangiriro y’ibikorwa by’urugomo. Yibukije ko nubwo hashize imyaka 25 hasinywe aya masezerano yiswe aya Durban ariko ivangura, imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bikomeje gukwirakwira nta ngamba zihamye zifatwa.

Yatanze urugero ku karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, avuga ko umutwe wa FDLR wahawe indaro ku butaka bwagutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyamara warashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ukaba warafatiwe ibihano n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.

Yashimangiye ko gukomeza kubaho kwawo bigaragaza uko kudahana gutuma ingengabitekerezo ya Jenoside isagamba, igakwirakwira no mu bisekuru bizakurikiraho.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingaruka z’imvugo z’urwango zirimo kuba abenegihugu bafatwa nk’abanyamahanga, ibibazo byabo bikirengagizwa, ivangura rikinjira mu nzego za politiki, iz’umutekano n’igisirikare, maze bigakurikirwa n’urugomo. Yongeyeho ko u Rwanda ubwarwo rwahuye n’ingaruka z’izo mvugo mu 1994, kandi ko zikomeje kugaragara mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, aho ziri mu mpamvu z’intambara n’ibibazo byisubiramo.

Yagarutse ku ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Komini Minembwe, aho yavuze ko Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero no gufungirwa inzira zibahuza n’abandi, asobanura ko ibi ari ibimenyetso byerekana umugambi wo kubatsemba ndetse n’ibyaha bikorerwa inyokomuntu.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurwanya byihuse imvugo zibiba urwango no guca umuco wo kudahana. Yanasabye ko hashyirwaho urwego rw’akarere ruhuza ibihugu n’abafatanyabikorwa byiyemeje kurwanya mu buryo bufatika izi mvugo n’umuco wo kudahana.

Nteziryayo Innocent; impuguke mu mategeko, yerekanye uburyo imvugo z’urwango zatumye benshi mu Batutsi b’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahigwa bakicwa, ndetse n'abahema uko bakorerwa urugomo n'ihohoterwa bashaka kwirukana muri RDC.

 Feb 24, 2026 - 09:46