Ukraine:Putin yatangaje ko ibintu bimeze nabi mu bice byigaruriwe n’Uburusiya

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi mu turere tune two mu majyepfo n’Iburasirazuba bwa Ukraine, aho Leta ya Moscou yatangaje ko yiyometseho, nubwo itatugenzuraga twose.

kwamamaza

Ibi Perezida Putin yabitangaje kur’uyu wa kabiri, yifashishije amashusho yavuze ko “ ibiri kubera muri Repubulika y'Abaturage ya Donetsk, Lugansk, ndetse no mu turere twa Kherson na Zaporizhia biragoye cyane.”

Mu butumwa bwari bugenewe cyane abakora mu nzego z’umutekano  ku munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ubunyamwuga bwabo uba kuri taliki 20 Ukuboza (12). Izo nzego zirimo iza service zizwi nka FSB, urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (SVR) ndetse n’urushinzwe kurinda abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu (FSO)

Putin wahoze akorera mu rwego rw’ubutasi rwakoraga mu buryo bw’ibanga mu gihe cy’abasoviyeti (KGB), yavuze ko “ abakora muri izi nzego bagomba kwibanda cyane ku bijyanye no kurwanya ubutasi."

Ati: “ Ni ngombwa guhagarika cyane ibikorwa byose bya serivisi z’ibanga z’amahanga ndetse no kumenya neza abagambanyi, abatasi n'abashotora .”

Muri Nzeri, Perezida Putin yatangaje ko yigaruriye uturere tune twa Ukraine (Donetsk, Lugansk, Zaporizhia na Kherson) twagenzurwaga n'ingabo z’Uburusiya, nyuma yo gukoresha kamarampaka yamaganywe na Leta ya Kiev ndetse n’amahanga, avuga ko ari ibinyoma.

 Ariko mu kwezi k’Ugushyingo,  Ukraine yigaruriye Kherson yafatwaga nk’ umurwa mukuru w’utwo turere twigaruriwe n'Uburusiya, nyuma yaho Moscou ifashe umwanzuro wo gukuramo ingabo zayo nyuma y’ibitero bikomeye by’ingabo za Ukraine zari zimaze igihe zitangije urugamba  rwo gushaka uko zakwisubiza ubutaka bwigaruriwe n’umwanzi.

 Dec 20, 2022 - 11:17