Umuyobozi w’umurusiya washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi aratanga ikiganiro muri ONU.

Maria Lvova-Belova; Komiseri ushinzwe abana mu Burusiya , washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ICC azatanga ikiganiro ku wa gatatu mu nama y’akanama k’umutekano yateguwe n’Uburusiya kuri Ukraine.

kwamamaza

Ubwo ibi byatangazwaga byateye uburakari Ubwongereza buvuga ko buhagaritse gahunda yari iteganyijwe yo gutangaza inama binyuze ku rubuga rwa ONU.

Umuvugizi uhagarariye Ubwongereza yagize ati: “Niba ashaka kubazwa ibyo yakoze, reka abikorere i La Haye”, ku cyicaro cy’urukiko mpanabyaha.

Maria Lvova-Belova na Putin Vladmir; Perezida w’Uburusiya, nibo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha by’intambara. Aba bombi bashinjwa kuba bagomba kubazwa iby’abana bo muri Ukraine bajyanywe bunyago mu Burusiya, kuva iki gihugu cyagaba igitero muri Gashyantare (02) umwaka ushize w’2022.

Icyakora nubwo Uburusiya buhana ibyo gutwara ku ngufu abana badafite imyaka y’ubukure barimo abatanyijwe n’ababyeyi babo, abagizwe imfubyi n’iki gitero ndetse n’abandi baturage, Maria Lvova-Belova, yavuze ko yiteguye gusubiza abo bana muri Ukraine igihe imiryango yabo yabisaba.

Abategetsi ba Ukraine bashinja Uburusiya gushimuta abana barenga 16 000 bo muri Ukraine kuva icyo gitero cyatangira umwaka ushize. Moscou nayo ivuga ko yakijije abo bana imirwano kandi ko yashyizeho uburyo bwo kubahuza n'imiryango yabo.

Ku wa kabiri, mu kiganiro n'abanyamakuru, Madamu Lvova-Belova yavuze ko atigeze avugana n’umuntu numwe wo mu bategetsi ba Ukraine ku byerekeye abana bivugwa ko bashimuswe, maze asaba ababyeyi babo bana koherereza ubutumwa.

Yagize ati: “ Nyandikira (…) kugira ngo ubone umwana wawe.”

Raporo yavuye mu biro bye yasohotse ku wa kabiri, ivuga ko kuva ku ya 29 Werurwe (03) 2023 abana 16 bo mu miryango icyenda bongeye guhura na benewabo baba muri Ukraine cyangwa ahandi.

Nubwo yavuze, ariko ku wa kabiri yongeye kwanga gutangaza urutonde rwuzuye rw’amazina y’abana ba Ukraine bajyanywe mu Burusiya.

Iyo raporo inavuga ko abana bo muri Ukraine 380 b’impfubyi bashyizwe mu miryango y’abarusiya yabakiye, barimo 22 batarageza ku myaka y’ubukure basanzwe batereranywe muri Mariupol, umujyi wo mu majyepfo ya Ukraine yasenywe bikomeye n’igitero cy’ingabo z’Uburusiya.

Abo bana bahawe iyo miryango kugira ngo babone ubwenegihugu bw’Uburusiya ariko bagumana n’ubwenegihugu bw’inkomoko [bwa Ukraine], nk’uko byatangajwe na Lvova-Belova.

Uyu mugore ukomeye mu butegetsi bwa Putin, yanavuze ko hari umwangavu wajyanywe mu Burusiya avuye i Mariupol ariko akaza gufatwa ubwo yageragezaga gucika anyuze ku mupaka wa Bielorussie agerageza gusubira muri Ukraine. Icyakora, Lvova-Belova yavuze ko yarasubiye muri Ukraine abeshwe ndetse anahohotewe n’abantu batandukanye yise abakozi b’iperereza.

Muri Werurwe (03), mu mateka, ICC yatanze urupapuro rwo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin na Maria Lvova-Belova, nyuma yo gusanga ari bo nyirabayazana w’icyaha cy’intambara cyo koherezwa mu buryo butemewe kw’abana bato bo muri Ukraine.

 Apr 5, 2023 - 16:47