Itsinda ry’ibihugu bya EAC rigiye gusuzuma niba Somalia ikwiye kwinjira mur’uyu muryango.

Somalia ikomeje kwerekana intambwe ikomeye mu rugamba rwayo rwo gushaka uko yakwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC) nk’igihugu kinyamurango cya munani.

kwamamaza

Ku wa gatatu, ibihugu bigize uyu muryango watangiye igikorwa cyo gusuzuma niba iki gihugu kigeze aho cyakwemererwa kikakirwa muri EAC.

Mu cyumweru gitaha, Impuguke zo mu bihugu birindwi bigize uyu muryango zitegerejwe mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu mu rwego rwo kugenzura aho iki gihugu kigeze cyubahiriza ibisabwa kugira ngo cyemererwe kuba umunyamuryango.

Abayobozi bakuru bavuye muri Kenya, Sudani y’Epfo, U Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzania ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bazasuzuma ibijyanye n’amategeko, politike, gahunza z’iterambere n’ibikorwa -remezo, ibijyanye n’amahoro n’umutekano hamwe n’ibindi.

 Somalia yifuje kwinjira mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba mu mwaka 2012 ariko ntibyayikundira.

Ubushake bwayo bwagarutse umwaka ushize, nyuma yahoo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemerewe kinjira muri EAC.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud yongeye gusaba kwinjira muri uyu muryango muri Nyakanga (7) 2022 mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabereye muri Tanzania, aho yari yatumiwe nk’umushitsi.

 Somalia yavuze ko itagishaka kuba igisitaza, ahubwo ishaka gutanga uruhare rwayo binyuze mu bucuruzi, ubuhinzi, ibikorwa byo mu mazi  (Économie bleue/Blue economy) n’ibindi.

 Itsinda ry’impuguke rigiye kujya gusura Somalia, biteganyijwe ko nirisoza ubugenzuzi bwaho iki gihugu kigeze rizahita rishikiriza raporo abaminisitiri, ndetse nabo bazayishikirize abakuru b’ibihugu kugira ngo nabo bayisuzumire mu nama izabahuza mu mpera za Werurwe (03) 2023.

@BBC.

 Jan 26, 2023 - 10:14