Libya: Umuhungu wa Kadhafi wafatwaga nk'uzamusimbura yishwe n’abantu bataramenyekana

Saïf al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Mouammar Kadhafi wahoze ayobora Liba, yishwe arashwe n'abataramenyekana ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare (02) 2026, mu gace kari mu majyepfo y’umujyi wa Zintan mu burengerazuba bwa Libya, aho yari atuye wenyine, nk’uko byemejwe n’amasoko atandukanye. Urupfu rwe rwabaye mu gihe yari akomeje kuvugwaho kuba yarashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ku byaha byibasiye inyokomuntu, muri iki gihugu kikiri mu mvururu za politiki n’umutekano muke.

kwamamaza

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Libya avuga ko Saïf al-Islam Kadhafi, wari ufite imyaka 53, yishwe n’abantu bane bitwaje intwaro binjiye iwe muri Zintan nyuma yo kuzimya camera z’umutekano. Umujyanama we, Abdullah Othman Abdurrahim, yemeje urupfu rwe ku rubuga rwa Facebook ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye, mu gihe umwe mu bagize umuryango we, witwa Hamid Kadhafi, yavuze ko “yapfuye ari umusirikare waguye ku rugamba.”

Gusa itangazamakuru rivuga ko yaguye mu nzu ye, aho yarashwe n’abantu bane b'abakomando, amakuru yemejwe kandi n’umwunganizi we mu mategeko. RFI ivuga ko brigade ya 444 yashijwe kubigiramo uruhare, ariko yo yahise ibihakana ivuga ko nta ngabo ifite muri Zintan kandi ko nta cyemezo cyigeze gifatwa cyo kumuhiga.

Ifoto y’umurambo we yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abajyanama be batangaje ko wajyanywe mu bitaro byigenga  muri Zintan, kandi ko abacamanza bane bahageze kugira ngo bakore iperereza. Ni mu gihe  bivugwa ko atazashyingurwa mbere y’uko iperereza rirangira.

Saïf al-Islam Kadhafi yari yarigeze kugaragazwa nk’uzasimbura se ku butegetsi, akiyubakira isura y’umunyapolitiki wiyitaga umuvugizi w’impinduka, ariko yaje kuyisenya ubwo yatangazaga amagambo akakaye mu ntangiriro z’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa se. Yari yarakatiwe urwo gupfa mu 2015, nyuma aza kugirirwa imbabazi, ndetse mu 2021 yiyamamariza kuyobora Libye mu matora byarangiye atabaye.

 Feb 4, 2026 - 11:38