“Kongera imisoro ni icyemezo cyo kwigira no kuziba icyuho” : impuguke mu by’ubukungu

Nyuma y’aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe no kuyishyiraho kubitasoraga, impuguke mu bukungu zivuga ko ari icyemezo cyiza cyo kwigira no kuziba ibyuho by’inkunga zimwe zaturukaga mu mahanga zahagaritswe.

kwamamaza

Kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku italiki ya 10 Gashyantare (02), ni amategeko agenga imisoro n’amabwiriza ya minisitiri azagira uruhare mu kuzamura ubukungu. Yussuf MURANGWA; Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, avuga ko iki cyemezo kimaze igihe gitegurwa kdi kizafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.

Yagize ati: “impamvu twafashe iyi gahunda yo kongera imisoro ni isanzwe. Bijyanye no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda dufite y’iterambere ya NST 2 y’imyaka itanu. Tumaze igihe tubitegura, tumaze hafi amezi 6-8 tubitegura kubera ko iyo tumaze kumenya neza byo dushaka kugeraho muri NST2, icyo gihe biba ngombwa ko tunateganya uburyo bwafasha kubishyira mu bikorwa.”

Impuguke mu bukungu zemeza ko ari icyemezo cyiza cyo gukuraho icyuho cyaterwa na zimwe mu nkunga zituruka mu mahanga zahagaritswe ndetse bikaba igihe cyiza cyo kunoza urugendo rwo kwigira.

Prof KABERA Callixte; impuguke mu bukungu, ati: “ kuzamura imisoro biri muri ya gahunda y’u Rwanda yo kwigira. Ahubwo u Rwanda rurongera bwa bushobozi bwo kwigira hanyuma nayo mafaranga rubonye rubashe kuyashora mu bindi bikorwa byingera aho imisoro ituruka. Ruzashora imari mu mihanda… mu bikorwa remezo bituma bituma babandi bakoraga imirimo haboneka amafaranga menshi yiyongera ayo igihugu gishora kugira ngo gikomeze gutera imbere.”

“amafaranga menshi yiyongera aziba icyuho ya yandi…za nkunga zavaga hirya no hino ariko kandi tukabasha kuba twakomeza gukora ibikorwa bizatuma bikomeza kuzamura amafaranga y’abaturage mu bijyanye n’ubukungu.”

“ariko biraterwa nuko leta yabonye uko iziba icyuho cyaterwaga na babandi bajyanye amafaranga yabo cyangwa se ubushobozi bwo gushora ahandi hantu hatuma ubukungu bukomeza kuzamuka.”

Iri zamuka ry’imisoro kandi rizanatuma ibikorerwa mu Rwanda bizamura agaciro binabone abaguzi ugereranyije n’ibituruka hanze.

Prudence SEBAHIZI; minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yagize ati: “ ikindi ni uko iyi misoro yashyizweho, ahanini hari ibintu bibiri tugomba kuyireberamo: hari imisoro yashyizwe ku bicuruzwa bitumizwa hanze ariko twari dusanzwe tunabifite muri gahunda ya made in Rwanda. Icyo gihe iyo umusoro utumye igicuruzwa gituruka hanze kizamura agaciro cyangwa se igiciro, umuguzi azabona akamaro ko kugura ibikorerwa mu gihugu.”

Muri rusange aya amvugurura ari mu byiciro bitatu birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari biyifite ndetse no gushyiraho umusoro mushya uzwi nka Digital services tax uzajya ku bantu bakoresha serivise z’ikoranabuhanga ziva hanze y’igihugu.

Byitezwe ko izi mpinduka zizinjiza miliyari 250 ku misoro u Rwanda rwinjiza mu myaka itanu iri imbere.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Feb 14, 2025 - 14:48