
Kizaba ari igihe cyiza cyo gupima DNA: Rayon Sports izakina na Yanga Africa kuri Rayon Day
Jul 16, 2025 - 15:09
Ikipe ya Rayon Sports izakina ya Yanga Africa ku munsi w'Igikundiro nkuko byatangajwe n'umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryo muri Tanzania. Uyu mukino uzayihuza na Rayon Sports ku wa 15 Kanama 2025.
kwamamaza
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Yanga Africans, Ally Kamwe ubwo yari abajijwe gahunda bazakorera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka. Uyu Muvugizi yahise asubiza ko bazaba baje i Kigali gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti ndetse na bo akaba ari ho bazerekanira abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026 yaboneho umwanya wo guhamagara abafana ba Yanga Africans muri uyu mukino
Atagize ati "Reka mbwire abafana ba Yanga Africans. Tariki ya 15 Nyakanga 2025, Yanga izakina umukino mu Rwanda. Yanga nshya gahunda yo kureba abakinnyi, izatangira tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 3 Kanama. Ubwo Yanga izakina na Rayon Sports izaba ari nshya".
Yakomeje agira ati "bizaba ari igihe cyiza cyo gupima abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026".
Yakomeje kandi avuga ko bazaba bafite insanganyamatsiko yitwa “Gupima” ku muryango mugari wa Yanga Africans.
Atebya yagize ati “Ubwo niba hari nk’umukunzi wa Yanga ufite umwana mu Rwanda, kizaba ari igihe cyiza cyo gupima DNA kugira ngo amenya niba koko ari uwe cyangwa yarabeshywe.”
Ikipe ya Yanga yegukanye ibikombe bitanu umwaka ushize mu gihe iri kwitegura imikino nyafurika ya CAF champions league mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo ntagikombe nakimwe yegukanye yo iri kwitegura imikino nyafurika ya CAF confederation cup.
Rayon Sports umwaka ushize ku munsi wa Rayon Day yari yatsinzwe na Azam SC nayo yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.
Yanditswe na Darius Shumbusho
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


