Mukansanga Salima yanditse andi mateka mu gikombe cy'isi

Mukansanga Salima umunyarwandakazi watoranyijwe mu gusifura umukino w'igikombe cy'Isi cy'abagabo yatangiye ku mukino w'ejo wahuje ikipe y'Ubufaransa na Australia.

kwamamaza

Salima ari mu basifuzi batatu b'abagore batoranyijwe bwa mbere bagomba gusifura mugikombe cy'isi cya FIFA mu bagabo harimo, Umuyapani Yamashita Yoshimi na Stephanie Frappat wo mu Bufaransa gusa Salima niwe wabimburiye aba basifuzi b'abagore mu gusifura kumwanya wa kane mu mukino wigikombe cy'Isi cyabagabo mu mukino wahuje Ubufaransa na Australia.

Mukansanga Salima ni umusifuzi w'umupira w'amaguru umaze kugera ku rwego mpuzamahanga, niwe mugore wambere ubaye umusifuzi wa 4 mu mukino w'igikombe cy'isi kuva cyatangira mu mwaka w'i 1930.

Salima ni umusifuzi w'umunyarwandakazi wavukiye mu karere ka Rusizi afite imyaka 34, yayoboye igikombe cya Afurika 2021 muri Cameruni, umukino yandikiyeho amateka ni umukino w'igikombe cy'Isi cy'abagore cyabereye mu Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa RBA, yagize ati "turi hano kuko dukwiriye kuhaba iri n'irushanwa rikomeye riruta amarushanwa y'iwacu no ku mugabane wacu, kuba turaha bisobanuye ko dukwiriye kuhaba si amahirwe cyangwa kuba turi aba gore"

Ubufaransa bwatsinze Australia ibitego 4 kuri 1.

Inkuru ya Kamarebe Nailla Isango Star Kigali

 Nov 23, 2022 - 13:53